Jose Mourinho yandagajwe ahabwa urwamenyo na benshi mu bafana b’ikipe ya Manchester United kubera ko yatangaje ko yifuza kugarura Zlatan Ibrahimovic usigaye akina muri LA Galazy muri USA.

Jose Mourinho yandagajwe kubera umukinnyi yifuza kugarura muri Manchester United

Ibinyamakuru byavuze ko uyu mutoza Mourinho yifuza kugarura Ibrahimovic mu kwezi kwa mbere kugira ngo akinire iyi kipe yahoze akinira maze imvune igatuma yigira gushaka amafaranga muri USA.

Zlatan yamaze imyaka 2 akinira Manchester United,ayivamo yerekeza muri shampiyona ya MLS muri Werurwe uyu mwaka nyuma y’imvune ikomeye yagize.

Jose Mourinho yandagajwe kubera umukinnyi yifuza kugarura muri Manchester United

Nkuko ESPN yabitangaje,Mourinho arifuza kugarura Zlatan kubera ukuntu amaze iminsi yitwara neza muri LA Galaxy.

Ibi bije nyuma y’aho Zlatan Ibrahimovic aherutse gusingiza Mourinho avuga ko ariwe mutoza ukwiriye gutoza ikipe ya Manchester United,mu kiganiro yahaye The Mirror.

Jose Mourinho yandagajwe kubera umukinnyi yifuza kugarura muri Manchester United
Mourinho arifuza kugarura Zlatan Ibrahimovic mu iRed Devil.

Muri iyi myaka 2 yamaze mu ikipe ya Manchester United, Zlatan Ibrahimovic yatsindiye Manchester United ibitego 28 mu mikino yose.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU