Umuhanzi Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yagagaje amarangamituma y’ubusabe ku cyamamare Kanye West wiyise Ye uri muri Uganda, gukorana indirimbo na Bebe Cool bwamaze gusubizwa nuwo mugabo.

Kanye West yashimangiye ko agiye gukorana indirimbo na Bebe Cool

Ku munsi wo ku wa mbere nibwo uyu muhanzi kanye West n’umugore we Kim Kardashian bakiriwe mu biro by’umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri kaguta Museveni aho bagiranye ibiganiro birambuye ndetse bakanahana n’impano zitandukanye nyuma yaho Perezida Museveni yabahaye imwe mu ndege zihariye za gisirikare ngo bazayikoreshe mu bikorwa byabo ndetse abaha n’ingabo zo kubarindira umutekano.

Bukeye bwaho nibwo uyu muhanzi yagiye gusura ikigo cy’imfubyi mu ntara ya wakiso aho yatanze impano nyinshi zirimo ibikoresho bizajya bituam abana bumva muzika ndetse n’inkweto zo kwambara

Nyuma y’icyo gikorwa uyu muhanzi yaganiriye n’itangazamakuru maze benshi mu bagande bamubaza niba yaramenye iby’ubusabe bw’umuhanzi ukomeye muri Uganda wifuza ko bakorana indirimbo.

Abanyamakuru bati “Uri muri Uganda, hari ibiganiro wagiranye na Bebe Cool ku bijyanye n’indirimbo yagusabye ko mwakorana?.”  Mu magambo macye, Kanye West [Ye] yasubije ati “Yego, Ibyo ni byo tugiye gukorana.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU