Minisitiri Louise Mushikiwabo yifatanyije n’abahanzi babanyarwanda babyina ibyino gakondo mu birori byo gususurutsa abitabiriye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, i Erevan muri Arménie.

Louise Mushikiwabo yifatanyije n’ababyinnyi b’abanyarwanda gucinya akadiho i Erevan-Video

Aba bahanzi bari barangajwe imbere n’umuhanzikazi Nirere Shanel uzwi cyane nka Miss Shanel ,Jean Pierre Ntwali [Jali], Francis Nkurunziza, Sammy Kamanzi na Ink. Aba bahinzi ubwo bari bari gususurutsa abanyacyibahiro batandukanye bitabiriye iyi nama ubwo bari bageze hagati Minisitiri Mushikiwabo yahise ajya kwifatanya nabo berekana ibyino nyarwanda.

Minisitiri Louise Mushikiwabo abicishije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko aya ari amahirwe babonye yo kugaragaza umuco nyarwanda bawereka abanyamahanga. “Ni amahirwe twabonye yo kugaragariza ubwiza bw’umuco wacu abagize umuryango w’abavuga Igifaransa. Nanjye nagerageje kubyina nk’umunyarwandakazi.”

Louise Mushikiwabo yifatanyije n’ababyinnyi b’abanyarwanda gucinya akadiho i Erevan-Video

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, iyi nteko rusange izemeza Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango mu matora hagati ya Louise Mushikiwabo na Michaëlle Jean usanzwe awuyobora.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yifatanyije n’abahanzi ba banyarwanda babyina ibyino za Kinyarwanda i Erevan muri Arménie.

Leave a Reply