Mushikiwabo Louise yavukiye i Jabana mu Karere ka Gasabo ku wa 22 Gicurasi 1961. Ni umuhererezi mu muryango w’abana icyenda.

Menya byinshi kuri Madamu Mushikiwabo Louise watorewe kuyobora OIF

Uyu munyapolitiki w’imyaka 57 yize muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Indimi.

Muri Nyakanga 1985, yigishije Icyongereza mu Ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali.

Mu 1986, Mushikiwabo yahawe buruse yo kujya kwiga muri Amerika muri Kaminuza ya Delaware, aho yakomeje mu bijyanye n’Indimi n’Ubusemuzi (1986–1988).

Agisoza, yahawe akazi i Washington D.C. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ariho abarizwa. Benshi mu muryango we barishwe barimo na musaza we Ndasingwa Lando.

Mushikiwabo Louise ari mu bashinze Umuryango Rwanda Children Found wafashaga imfubyi za Jenoside.

Yamaze imyaka 22 muri Amerika aza kugaruka mu Rwanda mu 2008. Akihagera yagiriwe icyizere na Perezida Kagame ahabwa kuyobora Minisiteri y’Itangazamakuru, kuva ku wa 7 Werurwe 2008.

Mu Ukuboza 2009 Mushikiwabo Louise yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’Umuvugizi wa Guverinoma, umwanya yariho kugeza ubu.

Ni umugore utaripfanaga mu gihe u Rwanda rwibasiwe n’amahanga muri dipolomasi. Ni umwe mu Banyarwanda bakoresha cyane Twitter mu kazi kabo.

Menya byinshi kuri Madamu Mushikiwabo Louise watorewe kuyobora OIF

Ibikorwa bye by’indashyikirwa byatumye mu 2004, ahabwa igihembo kizwi nka ‘Outstanding Humanitarian Award’ yahawe na Kaminuza yo muri Amerika, American University’s School of International Studies.

Mu 2014, Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yamushyize ku mwanya wa Gatatu mu bagore bakomeye muri Afurika.

Uretse imirimo ya Politiki, Mushikiwabo Louise ni n’umwanditsi w’ibitabo. Mu 2006 yasohoye igitabo ‘Rwanda means The Universe’ (U Rwanda bisobanuye Isanzure) cy’amapaji 384 yafatanyije n’umunyamakuru Jack Kramer.

Kirimo ubuhamya bugaragaza amateka y’u Rwanda, itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU