Inkuru yatambutse mu cyumweru gishize mu bitangazamakuru bya Uganda ivuga kuri Minisitiri w’umugore watwaye umugabo w’umugore mugenzi we agakoresha ububasha afite ategeka ko uwo mugore akorerwa iyicarubozo akanafungwa. Icyo gihe isura n’ amazina by’ uyu muminisitiri byari byagizwe ibanga ariko kuri ubu yamenyekanye.

Minisitiri watwaye umugabo w’ undi mugore mugenzi we yamenyekanye

Kuri uyu wa 30 Ukwakira, ikinyamakuru Chimpreports cyanditse kuri iki kibazo noneho amazina n’isura y’ uyu mu Minisitiri watwaye umugabo w’abandi biratangazwa. Ni umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ubutaka Persis Namuganza.


Tabisa Edisa Nakazibwe wambuwe umugabo akanakorerwa iyicarubozo, yunganiwe n’ umunyamategeko Rwakafuzi, baregeye urukiko rukuru rwa Kampala ibyo yakorewe na Minisitiri Persis Namuganza.

Nakazibwe avuga ko mu kwezi kwa Kabili 2015 aribwo yahuye n’ umugabo Minisitiri yamutwaye. Avuga ko saa yine z’ igitondo ari kumuhanda ateze imodoka ngo atahe, haje abagabo babiri bakamuha lifuti mu modoka nziza bagera imbere shoferi akamubwira ko yamukunze. Ngo muminsi 29 bamenyanye yari yamaze kumutera inda.

Uyu mugore utunzwe no kudodesha icyarahani , avuga ko umugabo we yitwa Bakaaki Issa ngo n’ abaturanyi be barabizi. Gusa ngo iyo umugabo we abonye Parsis Namuganza kuri televiziyo aravuga ngo ‘Oyo muntu wange’.

Uyu mugore avuga ko tariki 12 Ukwakira 2017 saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba mu rugo iwe haje abagabo barimo abambaye impuzankano ya polisi , bakamubwira ko ashakishwa, bagahita bamuboha bakamujugunya mu modoka bakayitwara bihuta cyane.

Ati “Igitaraganya bahise batangira ku nkubita , bankubita inshyi, baranzibisha , bambaza se w’ umwana uherutse kuvuka, banambaza impamvu nkundana n’ umugabo wa Hon. Persis Namuganza”

Uyu mugore avuga ko bamufungiye mu gipangu kirindwa n’ abapolisi agasangayo undi mukecuru nawe uhafungiye.

Nakazibwe avuga ko Minisitiri Namuganza ariwe wamutwariye umugabo nubwo abo bagabo bamukubitaga bamubaza impamvu yatwe umugabo wa Minisitiri.


Iki kinyamakuru kivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabili cyagerageje kuvugana na Minisitiri Namuganza kuri telefone ye ntibishoboke.

Nakazibwe avuga ko nyuma y’ amezi 3 akubitwa akanahabwa ifunguro inshuro imwe ku munsi rigizwe na kawunga n’ ibishyimbo yararekuwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU