Akarere ka Musanze kaciye imihanda mu masambu y’abaturage bagera kuri 70 batabyumvikanyeho mu mwaka wa 2012, nyuma kaza kubemerera ingurane, ariko imyaka itandatu yose ishize barategereje amaso ahera mu kirere.

Musanze: Bamaze imyaka itandatu bishyuza Akarere miliyoni 84 z’ingurane
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascène

 Mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, abaturage bagera kuri 70 bavuga ko ikibazo cyo kutishyurwa ingurane y’ibyabo byangijwe n’akarere ubwo kacaga imihanda mu masambu yabo, bakigejeje ku nzego zitandukanye, imyaka ibaye itandatu, kugeza magingo aya bakaba barategereje ko bishyurwa bagaheba.

Baganira na TV1, bayibwiye ko mu minsi ishize ubwo bagezaga iki kibazo kuri Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabajije umuyobozi w’Akarere icyatumye batishyura abaturage, amusubiza ko babishyuye, ariko bo bakemeza ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Umwe mu baturage yagize ati “Kuva mu 2012 twategereje ko baduha ingurane batwemereye twarahebye. Ikibazo twakigejeje kuri guverineri ahamagaye meya dutangazwa nuko yatubeshye ngo yaratwishyuye.’’

Ubuyobozi bw’Akarere ngo bwaje kwishyura aba baturage, amafaranga bise intica ntikize.

Hari uwagize ati “Ufitemo miliyoni eshatu yamuhaye ibihumbi 300, ufitemo miliyoni imwe yamuhaye ibihumbi 300, nufitemo miliyoni zirindwi yamuhaye 300. Nta cyizere dufite ko amafaranga yacu bazayatwishyura yose dukurikije imyaka ishize.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascène, avuga ko iki kibazo hashize igihe gito bakimenye, aho ngo imihanda yakozwe ku bwimvikane nta ngurane iteganyijwe, ariko ngo kuko nta nyandiko byakorewe, abaturage bakaza kwisubiraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascène
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascène

Yagize ati “Mu 2017-2018 nibwo batangiye kutugezaho ikibazo batubwira ko batabariwe kandi ko batishyuwe tuza gushyiraho komisiyo ishinzwe kubara irababarira kubera ko bitari mu ngengo y’imari tubabwira ko tuzabishyura.’’

Nubwo hashize imyaka itandatu yose, uyu muyobozi yizezeza aba baturage ko bigenze neza bitarenza mu Ukuboza 2018 amafaranga yabo yose bayabona.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU