Nereida Gallardo, umunyamideli w’umunya Espagne w’imyaka 35 y’amavuko, yatangaje ko yiteguye gutanga ubuhamya bushyigikira Cristiano Ronaldo ku birego aregwa na Kathryn Mayorga byo kumufata ku ngufu.

Nereida Gallardo

Nereida Gallardo avuga ko mu mezi 8 bamaze bakundana yamwitayeho, ndetse ko atamuziho umutima mubi watuma afata umuntu ku ngufu.

Gallardo watandukanye na Cristiano Ronaldo muri Kanama 2008, amezi 10 mbere y’uko ahura na Kathryn Mayorga umushinja ko yamufashe ku ngufu mu mwaka wa 2009, yavuze ko Cristiano Ronaldo ari umuntu mwiza ndetse yatunguwe no kumva ibi birego bimushinja gufata ku ngufu.

Yagize ati: “Ronaldo ni umusore wiyubaha kandi ugira urukundo.Yamfashe neza mu gihe twamaze dukundana.Ntiyigeze antonganya cyangwa ngo andakarire.Sinigeze mubona ahatiriza umuntu gukora ibyo adashaka.Ntabwo ahatiriza umuntu ngo baryamane.Nagize inshuti zagiraga amagambo mabi ndetse zikampatiriza cyane,ariko we siko yari ameze.Natunguwe no kumva ashinjwa gufata ku ngufu.Ntabwo ndahamagarwa ngo ngire icyo ntangaza,ariko nibiba nzamushinjura.”

Nereida Gallardo yavuze ko Ronaldo ari umuntu wumva ibyifuzo by’umuntu bari kumwe ndetse yababajwe no kumva ko hari umuntu wamushinje kumufata ku ngufu.

Nereida Gallardo wigeze gukundana na Cristiano Ronaldo yiyemeje kuzamubera umugabo mu birego byo gufata ku ngufu aregwa
Nereida Gallardo na Cristiano Ronaldo

Kathryn Mayorga niwe ushinja Cristiano Ronaldo kumufata ku ngufu ubwo bahuriraga muri hoteli Palms yo mu mujyi wa Las Vegas, muri Kamena 2009.

Nereida Gallardo wigeze gukundana na Cristiano Ronaldo yiyemeje kuzamubera umugabo mu birego byo gufata ku ngufu aregwa
Kathryn Mayorga niwe ushinja Cristiano Ronaldo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU