Nsengimana Jean Philbert yagizwe umuyobozi w’icyubahiro mu huriro Mpuzamahanga riharanira kugeza internet ihendutse kuri bose, The Alliance for Affordable Internet (A4AI).

Nsengimana Jean Philbert agizwe umuyobozi mu ihuriro riharanira kugeza internet kuri bose

Nsengimana Jean Philbert wahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, ubusanzwe akaba ari Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga wa Smart Africa, yahawe uyu mwanya w’Umuyobozi w’icyubahiro muri The Alliance for Affordable Internet (A4AI).

Mu butumwa bwa A4AI, yagaragaje Nsengimana nk’ufite inararibonye ry’imyaka 15 mu gukorana n’inzego z’abikorera, imiryango y’iterambere mpuzamahanga n’amashuri makuru, akaba umuyobozi mwiza muri Afurika no hanze yayo.

Yagize uruhare muri gahunda zitandukanye zo guharanira ko internet yakwirakwizwa, zirimo World Economic Forum’s Internet for All initiative.

Nka Minisitiri Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Rwanda, Nsengimana Jean Philbert ashimirwa gushyiraho gahunda zitandukanye zirimo Transform Africa n’Ihuriro ry’urubyiruko rukora mu by’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, YouthConnekt Africa.

Yanayoboye ishyirwaho rya gahunda yo gusakaza umurongo wa internet, SMART Rwanda.

Smart Rwanda yatumye u Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu kugira umurongo wa internet inyaruka ya 4G LTE igera kuri benshi. Kuri ubu igera ku Banyarwanda ku kigero cya 95%.

A4AI ivuga ko Nsengimana Jean Philbert usimbuye Dr Omobola Johnson wo muri Nigeria agiye ku buyobozi mu gihe gikwiye, kuko kugeza kuri bose internet no kuyikoresha bigenda buhoro.

Raporo iheruka y’uyu muryango igaragaza ko abantu barenga miliyari ebyiri batagerwaho na internet ihendutse. Hakenewe politiki yo kongera cyane abo igeraho.

Nsengima yishimiye izo nshingano ahawe ati: “Kugeza internet ihendutse kuri bose ni ikibazo gikomeye ariko cyakemuka. Iyo myumvire ni yo yamfashije mu kazi kanjye mu myaka 15 ishize kandi nishimira gukomeza uwo murimo nk’Umuyobozi w’icyubahiro wa the Alliance for Affordable Internet.”

Yakomeje agira ati: “Mu myaka nakoze mu by’ikoranabuhanga, nabonye uko internet iteza imbere ubukungu, bigafasha abaturage. Ni ngombwa ko internet igera byoroshye ku bantu bose ku Isi. Nishimiye kuzakorana n’abagize A4AI n’abafatanyabikorwa bayo mu kugera kuri iyo ntego.”

Umuyobozi Mukuru wa A4AI, Sonia Jorge, we yagize ati: “Tunejejwe no kugira amahirwe yo gukorana na Nsengimana Jean Philbert, tukungukira ku bunarararibonye bwe, inama ze n’imiyoborere mu gihe dushaka kugeza A4AI mu kindi cyiciro mu kugeza kuri bose internet ihendutse.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU