Umurenge wa Mahembe ni umwe muri 15 igize akarere ka Nyamasheke utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 20, ibiro by’umurenge ntibigira umuriro w’amashanyarazi.

Nyamasheke: Mahembe ibiro by’umurenge ntibigira umuriro

Mu gukemura ibibazo by’abaturage n’ibindi byangombwa by’irangamimerere, Umukozi ushinzwe irangamimerere, muri uyu murenge avuga ko bibagora cyane ngo iyo bashatse gutanga raporo bibasaba kwandika n’ikaramu maze bakazajya mu isanteri ya Mugonero ahari umuriro w’amashanyarazi bakandikisha kuri mudasobwa, urugendo rutari munsi y’ibirometero 3,5.

Abaturage bo muri uyu murenge bavuga ko iyo baje gushaka serivisi bibasaba gutegereza iminsi ibiri cyangwa itatu kugira ngo ubuyobozi buzabanze bujye kwandikisha icyo umuturage akeneye ku Mugonero, hakaba n’abagaragaza ko batizeye ko ibiba bikenewe ko bibikwa nk’amabanga hatari abandi babimenya bitabagenewe kuko usanga ubuyobozi bw’ umurenge atari bwo bwiyandikira cyangwa ngo bwibikire mu buryo bwizewe ibiba byakozwe.

Kuba ibiro by’umurenge wa Mahembe bitagira umuriro w’amashanyarazi, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamari Aime Fabien avuga ko bidakwiye bityo ko bitarenze mu ntangiriro z’umwaka utaha bazaba bamaze kugeza amashanyarazi muri uyu murenge, gusa mbere yuko aya mashanyarazi ahagezwa ngo bagiye kuba bifashisha aturuka ku mirasire y’izuba.

Mu mwaka wa 2006 hirya no hino mu Rwanda, ni bwo hatangiye gutangirwa serivise ku mirenge gusa umurenge wa Mahembe kuva muri uwo mwaka kugeza muri uyu wa 2018 baracyakora raporo bifashishije ikaramu ndetse haba hari icyo umuturage akeneye bigasaba gukora ibirometero bisaga 3,5 bagiye gushaka mudasobwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU