Nyuma yo kubura amafaranga 800frw yo kwishyura moto yari umugejeje aho bavuganye, umukobwa bivugwa ko ari indaya yakuwemo inkweto ataha yambaye ibirenge.

Nyamirambo: Yabuze ayo kwishyura moto bamukuramo inkweto

I Nyamirambo ahazwi nko kuri 40, kuri uyu wa Kabiri taliki ya tariki ya 9 Ukwakira 2018, umukobwa uvugwaho gukora umwuga w’uburaya yashungerewe n’imbaga y’abantu nyuma yo kubura amafaranga yo kwishyura umumotari amukuramo inkweto.

Abamubonye bavuze ko yasuye umuhungu Kacyiru mu Karere ka Gasabo bagasangira inzoga bakanaryamana, yajya gutaha ntamuhe amafaranga ku buryo yabuze ayo yishyura moto yateze.

Nyamirambo: Yabuze ayo kwishyura moto bamukuramo inkweto

Mu mvugo y’umumotari wari umutwaye mu kanwa ke hagarukagamo ijambo rivuga ko uyu mukobwa yatwaye ari umutekamitwe ahita afatira inkweto yari yambaye. Bivugwa ko yagombaga kumwishyura 800 Frw.

Gusa icyatangaje benshi ni uko ubwo yakurwagamo inkweto, uwo mukobwa yashatse no gukuramo ipantalo ngo nayo ayihe uwo mumotari.

Uwitwa Byukusenge Emmanuel waganiriye n’Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu mukobwa yishyujwe amafaranga agashaka no kwiyambura ipantaro yari yambaye ngo ayihe umumotari kubera umujinya.

Nyamirambo: Yabuze ayo kwishyura moto bamukuramo inkweto

Yagize ati: “Twatangajwe n’uburyo bamukuyemo inkweto noneho agashaka no kwambura ipantalo ngo nayo ayitange ngo asigare yambaye ubusa”, abari bamushungereye ngo nibo bahise bitambika bamubuza kwiyambura imyenda.

Umumotari wari umutwaye we avuga ko uyu mukobwa nyuma yo kubura ayo kwishyura moto, yabikoze kugira ngo ataviramo aho. Yabwiye uwo mukobwa ati: “Ndazitwaye nimbona uzazigura nzazigurisha kuko sinakwemera ko mpomba lisansi nakoresheje mva Kacyiru kuko si ubwa mbere abantu b’i Nyamirambo bashaka ko mbatwarira ubuntu.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU