Sheebah Karungi yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo kumenya impamvu atukwa akitwa indaya na benshi, kenshi bamushinja ku myitwarire idakwiye umukobwa.

Nyuma yo kwitwa indaya, Sheebah Karungi yafashe umwanzuro ukomeye kuri we

Sheebah Karungi, umwe mu bahanzikazi bakomeye mu gihugu cya Uganda kubera indirimbo yakoze zagiye zikundwa cyane,  yavuze ko agiye guhindura imyambarire ye nyuma yuko abafana be bamubwiye ko yiyambika nk’indaya, aho yahamyaga ko imyamvu yiyambuka muri ubwo buryo ari ukugendana n’ibigezweho ndetse no gushimisha abafana be, ngo gusa niba bamufata ukundi, umwaka wa 2019 agomba guhindura imyambarire ye bityo kugirango asibanganye isura mbi afite mu bafana.

Nyuma yo kwitwa indaya, Sheebah Karungi yafashe umwanzuro ukomeye kuri we

Nkuko Ugbliz dukesha iyi nkuru yabitangaje, Sheebah Karungi yafashe umwanzuro nyuma yo kumenya impamvu atukwa akitwa indaya na benshi, bamushinja imyitwarire idakwiye umukobwa. Sheeba yavuze ko ibi byose byatumye yitondera uburyo yitwara ku rubyiniro, ari nabyo byatumye avugwa cyane, ngo ibi byose yabikuyemo amasomo ahora azirikana.

Nyuma yo kwitwa indaya, Sheebah Karungi yafashe umwanzuro ukomeye kuri we

Sheebah yavuze ko uburyo yitwara kuri stage ari byo abantu bashingiraho bamwita indaya. Yagize ati: “Muri uyu mwaka nafashe umwanya wo kwita no kwitegereza uburyo nitwara ku rubyiniro ndetse n’ibivugwa n’abankurikirana, ubu noneho namenye impamvu abantu benshi banyita ‘indaya.”  Sheebah atangaje ibi mu gihe yitegura igitaramo cye azakora mu Ugushyingo 2018 kuri Hotel Africana.

Nyuma yo kwitwa indaya, Sheebah Karungi yafashe umwanzuro ukomeye kuri we

Nyuma yo kwitwa indaya, Sheebah Karungi yafashe umwanzuro ukomeye kuri we

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU