Nyuma yuko urumogi rutangiye gucuruzwa byemewe n’amategeko, igihugu cya Canada ubu cyugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’amandazi n’imigati muri za kantine n’amaduka.

Nyuma y’umunsi umwe urumogi rutangiye gucuruzwa byemewe n’amategeko amandazi yababanye macye

Ku wa Gatatu tariki 17 Ukwakira 2018, nibwo igihugu cya Canada cyatoye itegeko ryemerera abantu gucuruza urumogi no kurukoresha.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 19 Ukwakira 2018, ikinyamakuru Globalnews mu nkuru yacyo cyatangaje ko abacuruzi b’urumogi bavuga ko muri iki gihugu urumogi rwabuze bitewe n’ uko abarushaka babaye benshi. Bavuze ko ububiko bwose barimo kugeramo mu gihugu cyose barimo gusanga urumogi rwashizemo.

Ibi bikaba byabaye mu gihe hari hashize iminsi mike cyane igihugu cya Canada gitanze uburenganzira bwo gucuruza urumogi byemewe n’amategeko. Si ububiko bw’urumogi gusa bwasigaye bwera kuko n’amazu akora akanacuruza amandazi n’ibindi bifitanye isano nayo ntacyasigaye kiyarangwamo nyuma y’amasaha make itegeko ryemerera abantu gucuruza urumogi ritangajwe.

Nyuma y’umunsi umwe urumogi rutangiye gucuruzwa byemewe n’amategeko amandazi yababanye macye

Ububiko bwabo bwose bwasigayemo ubusa bitewe n’ubwinshi bw’ababishaka, bigatuma bafunga amaduka yabo kare.

Umuvugizi w’ inzu zikora zikanacuruza amandazi n’imigati James Dyke yavuze ko atabashije kumenya icyatumye abantu bagura amandazi n’imigati nk’abagura amasuka mu gihe cy’ihinga, gusa avuga ko hari abarimo kubihuza no kuba urumogi rutangiye gucuruzwa byemewe n’amategeko mu gihugu cyabo.

James Dyke yagize ati: “Ububiko bwose bwagize abakiriya benshi mu buryo budasanzwe ni ubwari hafi y’ahacururizwa urumogi.”

Umwe mu bakozi ba Tim Horton’s yavuze ko ibirimo kuba bidasanzwe kuko ngo yanabonye umukiriya yiba amandazi mugenzi we yari amaze kugura akayirukankana.

Ikinyamakuru World Daiy News cyo cyatangaje ko Tim Horton’s yandikiye abashinzwe kuyigemurira ifu yo gukoramo imigati n’amandazi ibamenyesha ko ifu yababanye nkeya kubera ko abakiriya biyongereye ku buryo budasanzwe.

Umuyobozi mukuru wa Tim Harton’s akaba yavuze ko agiye gukenera abakozi benshi akanakaza umutekano kuri buri bubiko bwabo buherereye hirya no hino muri Canada, mu mijyi nka Toronto, Vancouver, na Montreal.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU