Umuhanzi kazi Oda Paccy nyuma yo gushyira hanze ifoto yamamaza indirimbo ye nshya yise Ibyatsi ntivugweho rumwe na benshi, umuyobozi w’Itorero ry’u Rwanda Hon Edouard Bamporiki yasohoye itangazo rivuga ko umuhanzi Uzabumwana Oda Paccy watojwe agahabwa izina ry’Indatabigwi yambuwe ubutore kubera imyitwarire ye, abayobozi bamwe basaba ko ibihangano bye byahagarikwa.

Paccy nyuma yo kumenya ko yambuwe ubutore we yahamije ko abufite ko azi ibyo yatojwe

Muri iri tangazo ryavuye  mu buyobozi bukuru bw’itorero ry’u Rwanda riragira riti  “ ku bubasha ahabwa n’umutoza w’ikirenga wandagije  Itorero  ; ndamenyesha  abanyarwanda  ko uwari waratojwe agahabwa  izina ry’indatabigwi mu cyiciro cya kabiri Uzamberumwana Oda  Paccy ;yambuwe  ubutore kubera imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe  ndetse ihabanye  n’imihigo yagiranye nabo bahuje izina ry’ubutore.”

Nyuma yo kumenya ibyiyo baruwa umuhanzikazi Oda paccy yagize icyo ayivugaho aho yagize ati “nanjye mbyumvise gutyo ko nambuwe ubutore kandi iyo umuntu akoze ikosa ararimenyeshwa ariko kuba Hon Bamporiki yawufashe njye nta byinshi nawuvugaho buriya azi impamvu yawufashe .

Yakomeje agira ati “ nzi icyo nagiriye mu  itorero, nzi nibyo natojwe ku buryo ntashobora kubura ubutumwa bwiza  natanga mu banyarwanda ndetse n’igihugu cyanjye.

Njye ndi intore ku mutima kuko nzi icyo nagiriye mu itorero, ibintu bye {Hon Bamporiki} sinabona icyo mbivugaho, ndi intore kuri njyewe nzi icyo natojwe nzi n’ubutumwa ngomba gutanga ku banyarwanda n’igihugu.”

Tubibutseko Atari ubwa mbere uyu muhanzikazi Oda paccy avuzweho gukoresha amafoto benshi bita ayu rukozasoni.

Paccy nyuma yo kumenya ko yambuwe ubutore we yahamije ko abufite ko azi ibyo yatojwe

Paccy nyuma yo kumenya ko yambuwe ubutore we yahamije ko abufite ko azi ibyo yatojwe

Paccy nyuma yo kumenya ko yambuwe ubutore we yahamije ko abufite ko azi ibyo yatojwe

Abayobozi bamwe basaba ko ibihangano bye bihagarikwa

Abayobozi bamwe basaba ko ibihangano bye bihagarikwa

Ahereye ku byabaye ubushize, Dr Vuningoma yagize ati: “Twaramuhamagaye tuganira nawe, turabimwereka asaba n’imbabazi rwose, ariko twari tuzi ko atazongera kujya muri uwo murongo, ariko ni nko kuvuga ngo ntacyo yumvise.”

“Ubwo rero ibisigaye ni ukumwamagana kugira ngo ashake uburyo yikosora nk’umunyarwandakazi, naho ubundi ibyo akora ntabwo ari byo pe!”

Ingabire Marie Immaculée, umwe mu nararibonye ukunda gutanga ibitekerezo adaca ku ruhande, yahereye ku mwanzuro wa Komisiyo y’Itorero maze agira ati “Bakoze cyane!”

Abayobozi bamwe basaba ko ibihangano bye bihagarikwa

“Nawe ndebera iriya foto yashyizeho, ngo ni ifoto iherekeza indirimbo ye! Koko mwa bana mwe, turimo turarwana n’inda z’abangavu, turimo turarwana n’indangagaciro z’Abanyarwanda zatakaye, umuntu agasohora biriya bintu!”

“Njye nabibonye ndavuga ngo tugeze habi nk’abanyarwanda. Itorero rero ry’igihugu, bakoze cyane, amashyi menshi cyane kuri Bamporiki. Namwambure ubutore kuko ntabwo afite, nta ntore yitwara kuriya, biriya nta butore burimo.”

Yavuze ko kwamburwa ubutore ari igihano gikwiye gutuma Paccy ahindura imitekerereze, bitabaye yaba afite ikibazo gikomeye, ku buryo ari amategeko yakubahirizwa kuko atemera amashusho y’urukozasoni.

Yavuze ko Paccy yagiye mu itorero akabwirwa indangagaciro, umuco w’abanyarwanda n’uko bagomba kwifata.

Ati “Niba uyu munsi atabasha kubikora, ni amategeko akwiye kubahirizwa, n’abanyamakuru bose nta n’uwari ukwiye kongera gucuranga indirimbo ze ahubwo.”

Perezida w’Urugaga rw’Abahanzi, Intore Tuyisenge, nawe yashimangiye ko ibyo Paccy yakoze “bihabanye cyane n’indangagaciro twatorejwe mu itorero ry’igihugu zikwiriye kuranga umunyarwandakazi muri rusange.”

Abayobozi bamwe basaba ko ibihangano bye bihagarikwa

Yavuze ko nubwo hari ibyo abahanzi basaba leta kubafasha nabo bakwiye kuzirikana uruhare rwabo mu kubaka igihugu, anashimangira ko umuhanzi wakosheje bamuhwitura, nubwo akenshi bitajya ahagaragara.

Ati “Ariko iyo bibaye ikosa nka ririya rigaragarira abantu bose ndetse bikwiye no kugaragara kugira ngo uwarikoze nawe bibere icyitegererezo abandi, nabyo bizakorwa.”

Usibye aba bayobozi, ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi basabye inzego zifite umuco mu nshingano, guhagurikira abahanzi batatira ibiwugize, ababirenzeho bakajya bahanwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU