Rev. Fr. Charles Mukhalira Chiuta Dhlovu, Padiri wo muri Kiliziya Gatolika muri diyosezi ya Mzuzu muri Malawi, yafotowe yosohokanye n’umunyamakurukazi ku mazi bahuje urugwiro.

Padiri w'umugatolika yafotowe yasohokanye n’ikizungerezi ku mazi

Uyu mupadiri yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho amafoto ye n’uyu mukobwa acicikanye ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihugu ku buryo yamaze no kugera  hirya no hino mu binyamakuru bitandukanye.


Uyu mukobwa witwa Grace Mwiwa wari kumwe na Padiri Ndlovu, asanzwe ari umunyamakuru kuri radio ya Kiliziya Gatolika yitwa Tigawane Radio, ndetse mu minsi ishize yazamuwe mu ntera ashyirwa mu buyobozi bwayo.

Ubwo Kiliziya yari yateguye ibirori, uyu mupadiri yihereranye uyu munyamakurukazi ku mucanga witwa Chikale bahuza urugwiro karahava.

Padiri w'umugatolika yafotowe yasohokanye n’ikizungerezi ku mazi

Ababonye aya mafoto ku mbuga nkoranyambaga banenze uyu mupadiri wasebeje Kiliziya Gatolika, ndetse bamagana iyi myitwarire y’ubuyobe yarimo kandi yararahiriye kuzapfa atiyandurishije abagore.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU