Ku wa kabiri w’iki cyumweru muri uganda, Polisi yaguye gitumo ita muri yombi umugabo w’Umuvugabutumwa basanze asengana n’abagore barindwi bose bambaye ubusa.

Pasiteri n’abagore 7 baguwe gitumo basenga bose bambaye ubusa

Aya mahano yabereye muri district ya Rukiga iherereye mu majyepfo ya Uganda. Bashinjwa gusenga mu buryo butemewe n’amategeko aho bafashe inzu isanzwe ituwemo n’umuturage ari yo bari bahinduye urusengero.

Aba batawe muri yombi bambaye ubusa basanzwe basengera mu itorero rizwi nka “Full Gospel Church’’ ryakoreraga mu rugo rw’uwitwa Kahababo.

Mbere yo kujya gufunga uyu muvugabutumwa n’aba bagore, Polisi ya Uganda ngo yabanje kumubaza impamvu atinyuka kwambika ubusa abagore b’abandi bagabo akabajyana mu masengesho.

Umuyobozi wa Polisi muri aka gace ka Rukiga yavuze ko bubaha imyemerere ya buri muntu, gusa abantu bakaba bakwiye gukurikiza amategeko agenga insengero harimo; kuba zikorera ahantu hazwi aho kwihugika mu mazu y’abantu bambaye ubusa.

Ikinyamakuru Dail Monitor cyavuze ko abagabo b’aba bagore ari bo batungiye Polisi agatoki aho bayibwiye ko uyu muvugabutumwa amaze igihe yarajujubije abagore babo; abiriza mu rusengero amanywa b’ijoro bityo bakaba bamaze icyumweru kirenga barataye ingo zabo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU