Muri Leta ya Texas, USA, Patricio Medina w’imyaka 27,  yakatiwe igifungo cy’imyaka 244 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa wari umaze ukwezi avutse akamuvuna bimwe mu bice bye by’umubiri birimo imbavu.

Patricio Medina yakatiwe imyaka 244 azira gusambanya umwana we w’ ukwezi kumwe

Uyu mugabo yahamwe n’ibyaha birimo gusambanya uyu mwana,kumuvuna imbavu ndetse no gushyira ubuzima bwe mu kaga cyane ko yamwangije bikomeye.ibi byaha byose bihanishwa igifungo gikabakaba imyaka 80.

Nyina w’uyu mwana yahagaye polisi nyuma yo gusanga umwana we yavunitse niko gukora iperereza basanga uyu mugabo ariwe wamufashe ku ngufu cyane ko yasanzwe mu nzu ndetse bamupimye bamusanga yanyoye imiti yongera imbaraga yitwa methamphetamine.

Madina avuga ko yazunguje uyu mwana we ndetse amufashe mu mbavu n’amaguru byayaviriyemo kuvunika gusa yemeje ko yabitewe n’uburakari yari afitiye umugore we cyane ko bari bashwanye.

Uyu mugabo yasigaranye uyu mwana ubwo nyina witwa Lisa Montoya yari yamutaye,niko kumwangiza bikomeye abitewe n’umujinya.

Urukiko rwafunze uyu Medina ndetse ruhana bikomeye nyina w’uru ruhinja witwa Lisa Montoya kuba yaratereranye uyu mwana we bigatuma yangizwa na se.

Uyu mugabo yahamwe n’ibi byaha muri Werurwe uyu mwaka,nyuma yo kwitaba urukiko rwo muri Texas.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU