Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, ingeri zitandukanye z’abatuye Umujyi wa Kigali babyukiye muri Siporo rusange izwi nka Car Free Day yitabiriwe na  Perezida wa Repubulika aho yasabye abanyarwanda kujya bitabira siporo.

Perezida wa Repubulika yasabye abanyarwanda kujya bitabira siporo kuko itanga ubuzima bwiza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri mushya wa Siporo n’umuco Mme Esperance Nyirasafari na Dr Diane Gashumba uyobora Minisiteri y’ubuzima bari mu bitabiriye iyi Siporo ngarukakwezi.

Mu ijambo rye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame  yavuze ko kugorora ingingo bikwiriye kuba umuco, bikaba n’isoko y’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Uko twitabira uyu munsi ntabwo bigarukira ku bugororangingo gusa. Ni umuco dukwiriye gufata ndetse no gukora ibindi bitwubaka ubwacu ariko byubaka n’igihugu.Iyo hari ibitwubatse biba byubaka n’igihugu.”

Mu gikorwa nk’iki tariki 17 Kamena 2018, nabwo Perezida Kagame yitabiriye siporo rusange anasaba abanyarwanda kuyitabira kuko ituma ubwonko bukora neza.

Yagize ati: “Ndabona abakiri bato n’abageze mu za bukuru hano. Ndagira ngo mbashimire ko mwitabira iyi myitozo ngororamubiri. Iyo ufata neza umubiri, ubwonko nabwo bukora neza”.

yanabasabye kandi ko ubwo bazajya bamubona babjye bumva ko ari umuntu usanzwe kandi bagakurikiza ibyo umutoza ababwira ntibagahindukire ngo bamurebe ahubwo bajye bakurikiza ibyo umutoza ababwira ariko abahishiye ibanga ubutaha nawe azabatoza

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU