Producer Madebeat pro ni umwe mu basore bamaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda Kubera ubuhanga afite mu gutunganya muzika nubwo yatsinzwe mu marushanwa ya Kiss Summer Award 2018 yari yateguwe na Radio Kiss Fm.

Producer Madebeat ati Muzika nyarwanda nikomeza kuyoborwa n’amarangamutima ntaho izagera

Mu ri aya marushanwa Madebeat yari mu cyiciro cya abatunganya muzika  aho yari ahatanye na Pastor P, Holly Beat, Davydenko Pro  na  Bob Pro ari we waje kwegukana igihembo ariwe ubaye uwa mbere wakoze indirimbo zigakundwa muri iyi mpeshyi ya 2018 .

Mu kiganiro na Madebeat yadutanagrije ko rwose mu Rwanda hakiri imbogamizi nyinshi cyane mu gihe nidukomeza kuyoborwa n’amarangamutima muzika nyarwanda idateze kuva aho iri yashimangiye kandi ko kata ntaho zitaba na gato kuri iyi isi.

Ibi Producer Madebeat yabitangaje nyuma y’iminsi ibiri gusa ayo marushanwa asojwe, aha uyu musore yashaka kugaragaza ko yibwe bigaragarira buri wese ariko akaba nyine yarabyakiriye .

Producer Madebeat ati Muzika nyarwanda nikomeza kuyoborwa n’amarangamutima ntaho izagera

Twagerageje gushaka bamwe mu banyamakuru bakorera kuri Kiss Fm kugira badusobanurire neza icyo bagendeyeho bahitamo aba baproducer ndetse nicyo bagendeyeho batora uwabaye uwa Mbere ntitwababona kuri telephone zabo zigendanwa.

Ese wowe ku ruhande rwawe nk’umukunzi wa Muzika ubona arinde wagombaga kwegukana umwanya wa Mbere muri aba bagabo bose igitekerezo cyawe kiremewe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU