Mwiseneza Djamal agiye gusezera ku gukina atangire akazi k’umutoza wungirije muri Rayon Sports nyuma y’imyaka 11 akina umupira w’amaguru muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Rayon Sports yagize Mwiseneza Djamal umutoza wungirije

Uyu mugabo Roberto Oliveira do Carmo Robertinho ukomoka muri Brazil yamenyesheje abayobozi b’ikipe ye ko yifuza kwegukana ibikombe byombi by’imbere mu gihugu; igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.

Ibyo ngo abona bimusaba kugira abamwungirije bakinnye umupira w’amaguru ku rwego rw’ikipe y’igihugu kandi bamenyereye amakipe yo mu Rwanda nka Mwiseneza Djamal.

Nk’uko Muvunyi Paul uyobora Rayon Sports yabitangarije IGIHE, Robertinho yasabye ko bamuhindurira umutoza wungirije, Gatera Moussa, agasimbuzwa Mwiseneza Djamal wakiniye Rayon sports imyaka icyenda hagati ya 2007-2014 na 2017-18.

Muvunyi ntiyashatse gutangaza byinshi ku masezerano y’umutoza mushya wungirije kuko ataranozwa.

Ati “Umutoza wacu Robertinho yatubwiye ko yifuza gutegura Rayon Sports ikomeye y’ahazaza, bityo akeneye uriya mwana (Mwiseneza) ngo amwungirize abonereho anamwigishe ku bijyanye no gutoza. Nta gihindutse niwe tuzakorana uyu mwaka.”

Mwiseneza Djamal uvuka mu karere ka Nyanza, yazamukiye mu ngimbi za Rayon Sports ayikinira kuva mu 2007 kugera muri 2014 ubwo yerekezaga muri mukeba APR FC.

Gusa imvune yagize ntizatumye akomeza kwitwara neza nk’uko byahoze bituma imurekura muri 2017 asubira muri Rayon Sports, ariko ntiyabona umwanya wo gukina uhagije nubwo yajyaga ajya mu kibuga asimbuye mu mikino imwe n’imwe.

Rayon Sports yagize Mwiseneza Djamal umutoza wungirije
Mwiseneza Djamal wakiniye Rayon Sports imyaka icyenda yagizwe umutoza wungirije muri Rayon Sports

Agiye gusimbura Gatera wahawe akazi muri Nyakanga uyu mwaka, ahabwa inshingazo zo kurangiza umwaka w’imikino ariko ntabwo abayobozi bahisemo kumwongerera amasezerano.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU