Hari umukobwa uri kuvugwa mu rukundo na Diamond Platunumz, umukobwa uzwi ku izina rya Kim Nana, nyuma y’uko uyu musore atandukanye n’uwari umukunzi we Zari Hassan agasigara nta mukunzi wanyawe bari kumwe.

Nyuma ya Zari, Diamond yagiye avugwa mu nkundo za hato na hato zitandukanye, zirimo no gusubirana na bamwe mu bakobwa bagiye bakundana mu bihe bya kera nka Wema Sepetu wavuzweho gusubirana nawe ubwo yamuhaga akazi kuri Televiziyo ye.

Nyuma y’uko amakuru ya Wema Sepetu aheze mu magambo, uyu muririmbyi yongeye kuvugwaho ko yaba ari mu rukundo rukomeye na Hamisa Mobeto bahertse kwanduranya bitewe n’uko yatahuye uyu mukobwa ashaka kumujyana mu bapfumu hamwe n’umuryango we.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, cyatangaje amakuru avuga ko ubu Diamond Platnumz ari kubana na Kim Nana mu nzu imwe ndetse bikaba binahwihwiswa ko yaba atwite inda ye (yiteguye kumubyarira).

Mu gihe Diamond yaba abyaranye n’uyu mukobwa yaba agize abana bane bavuka ku bagore batandukanye kuko babiri aribo (Latiffah Dangote na prince Nillan) yababyaranye na Zari hiyongeyeho Dylan yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto.

Diamond yakunzwe kuvugwa mu nkundo zitandukanye nyuma yo gutandukana n’uwitwaga umugore we Zari Hassan, ku italiki ya 14 Gashyantare 2018, kubera ikibazo cyo kumuca inyuma no kutamuha agaciro.

Reba amafoto y’umukobwa uri mu rukundo na Diamond Platnumz

Reba amafoto y’umukobwa uri mu rukundo na Diamond Platnumz

Reba amafoto y’umukobwa uri mu rukundo na Diamond Platnumz

Reba amafoto y’umukobwa uri mu rukundo na Diamond Platnumz

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU