Rev Dr Antoine Rutayisire wa Paruwasi ya Remera muri Abangirikani, yanenze abibasiye Gitwaza wavuze ko nta muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika.

Rev Dr Antoine Rutayisire yagize icyo avuga kuri Apôtre Dr Gitwaza

Uyu muyobozi mukuru wa Paruwasi ya Remera mu itorero ry’Abangirikani Rev Dr Antoine Rutayisire yavuze ko na we muri iyi Kigali mu bahanuzi yemera Apôtre Dr Paul Gitwaza aza mu b’imbere.

Rev Dr Rutayisire avuga ko abantu benshi bavuze nabi Gitwaza batabanje kumva neza ubutumwa yabanje gutambutsa mbere yo gutangaza ko nta muhanuzi umuruta. Mbere yo gutangaza ariya magambo, Gitwaza yari yabanje gutambutsa ubutumwa bugaragaza igikomere yatewe na bamwe mu bayoboke ba Zion Temple birirwa biruka mu bandi bahanuzi ndetse bamwe bakanagirirayo akaga.

Ubutumwa Gitwaza yavuze bugateza ikibazo bugiraga buti:“Sinzi niba muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbabarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mu mumbwire.”

Mu magambo ye Rev Dr Antoine Rutayisire yagize ati: “Njyewe hari mwenedata umwe muri minsi rwose mwaramwose mushyiraho umuriro mwinshi ndavuga nti iyo mubanza mukumva ubutumwa bwe bwose …yarakomeretse rwose murangije mwongeramo ibikomere. Nyamara uriya mwene data buriya mu bantu nemera muri uyu mujyi njyewe ndamwemera. Ni umukozi w’Imana pe! Kuko ibyo barega abandi n’ibyo bamubeshyera ntabyo akora………niba hari umukozi w’Imana uba muri uyu mujyi udakunda amafaranga ni Gitwaza. Njye nshobora kumutangira ubuhamya…niba hari umukozi w’Imana utajya mu tuntu tw’uducafu, twa tundi tw’inzangano Gitwaza abamo… niba hari umukozi w’Imana wuzura Umwuka njyewe nemera; Gitwaza aba mu b’imbere.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU