Myugariro w’ikipe ya APR FC Rusheshangoga Michel wari umaze iminsi atagaragara mu myitozo kubera imvune yagiriye mu Mavubi yagarutse.

Rusheshangoga yakize imvune yakuye mu Mavubi

Ni nyuma yo kugaragara mu myitozo yo ku mugoroba wo kuwa kabiri mu ikipe ya APR fc yaraye atangiranye imyitozo hamwe na bagenzi be.

Umukinnyi Rusheshangoga Michel iyi mvune yayigize ari mu ikipe y’igihugu. Yari amaze icyumweru atitabira imyitozo kubera ikibazo cy’umutsi wo mu itako yari arwaye, biba ngombwa ko ahabwa ikiruhuko kugira ngo adahatiriza akaba yahababaza cyane kandi bitari bikomeye cyane.

Kuri uyu wa Kabiri Michel nibwo yatangiye imyitozo kandi ngo arumva ntakibazo agifite. Yagize ati: “kugeza ubu nta kibazo ngifite, nakurikije inama umuganga yampaye nasabwaga kuruhuka simpatirize kugira ngo ntahangiza cyane kandi bitari bikomeye cyane, ariko ubu ndumva nta kibazo rwose.”

APR FC ikaba ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa kabiri wa shmpiyona uzayihuza na Musanze fc kuri uyu wa Gatandatu. APR uyu munsi irakora imyitozo saa cyenda n’igice (15h00) i Shyorongi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU