Umurenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi umugabo MURWANASHYAKA Gaspard usanzwe ari umushoferi wa Taxi Voiture, yafashwe asambanya abana be babiri b’abakobwa.

Rusizi: Umugabo yafashwe asambanya abana be yibyariye

MURWANASHYAKA Gaspard yafashwe asambanya abana be babiri, umwe w’imyaka 11 undi afite imyaka 8. Aba bana ba Gaspard yibyariye ku bagore 2 batandukanye, bavuga ko iyo yazaga yasinze yabasambanyaga, akaba yarabitangiye nko mu mezi umunani ashize ubwo umugore we yabasigaga mu rugo akajya kubyara kwa muganga.

Aba bana bavuga ko mu gihe se yabasambanyaga, ngo yabihanangirizaga ababwira ko nibaramuka babivuze azabica. Umwana umwe w’imyaka 11 ubyarwa n’umugore wa mbere wa Gaspard kuri ubu batandukanye, ni we wahoraga abwira mukase ko se ajya abasambanya maze uyu mugore akanga kubyemera ngo kuko yakekaga ko uyu mwana w’umukobwa yaba ari guharabika umugabo we.

Rusizi: Umugabo yafashwe asambanya abana be yibyariye

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2018 ni bwo uyu mugore ngo yaje gufatira mu cyuho umugabo we ari gusambanya aba bana maze aramwikanga, Gaspard ahita afata umugore we ashaka kumufungirana mu cyumba baragundagurana ari na bwo yahise atoroka nkuko byashimangiwe n’uyu mugore mu mvugo yuje ikiniga n’agahinda, dore ko yivugira ko nyuma yo gufata umugabo we asambanya abana yibyariye yabaye nk’ukubiswe n’inkuba.

Nkuko bigaragara ku mpapuro z’ibizamini byo kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Islamic Bugarama aho aba bana bahise bajyanwa by’igitaraganya, bigaragaza ko aba bana bafashwe ku ngufu ndetse bakanakomeretswa mu myanya ndangagitsina, ibyo mu ndimi z’amahanga muganga yise “Violence sexuel avec urcelation genitale”.

Rusizi: Umugabo yafashwe asambanya abana be yibyariye

Umuvugizi w’agateganyo w’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) Mbabazi Modeste yavuze ko uyu mugore yaje gutanga ikirego umugabo we yamaze gucika, gusa kuri ubu uru rwego rukaba ruri gushakisha uwo mugabo Murwanashyaka Gaspard kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU