Ku mugoroba w’ejo, abafana ba Kiyovu Sports batunguye rutahizamu Zagabe Jean Claude w’iyi kipe, bamukorera ibirori by’akataraboneka bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Rutahizamu Zagabe Jean Claude w'ikipe ya Kiyovu Sport yatunguwe n'abafana kw'isabukuru ye y'amavuko

Imyitwarire y’uyu mukinnyi mu gihe gito amaze muri Kiyovu Sports ni yo ikomeje gutuma abafana ba Kiyovu Sports bamukundwakaza.

Zagabe wageze muri Kiyovu uyu mwaka, ni umwe mu bakomeje gutanga umusanzu ukomeje gutuma iyi kipe yitwara neza. Nyuma yo kujya gutsindira Kirehe i Nyakarambi, Kiyovu Sports yanaraye itsindiye Etincelles FC kuri Stade Umuganda. Ibitego 2-0 byari bihagije ngo iyi kipe yo ku Mumena yegukane amanota 3. ni ibitego byose byatsinzwe na Nizeyimana Djuma.

Ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Zagabe Jean Claude wageze muri Kiyovu uyu mwaka akubutse muri Mukura Victory Sports, byitabiriwe na benshi mu bafana ba Kiyovu Sports cyo kimwe na mukuru we Havugarurema Jean Paul uzwi ku kazina ka Laro. Uyu mukinnyi yakirijwe umugati wari ugizwe n’amabara y’icyatsi n’umweru asanzwe aranga Kiyovu Sports.ni ibirori Byanitabiriwe n’abakinnyi bagenzi be cyo kimwe n’abatoza ba Kiyovu Sports.

Zagabe wishimiye ibyo yakorewe yagize ati”Sinabona ikintu mvuga. Nakinnye henshi ariko iki gikorwa munkoreye kiranshimishije , mbijeje ko nzakorera Kiyovu mu gihe cyose nzaba nkiri mu mupira ndetse nigihe nzaba mwusoje. Iri kaze mumpaye, nzagerageza kubana neza namwe mu bihe byose. Nzaharanira ko abakunzi ba Kiyovun SC bakwishima.”

Rutahizamu Zagabe Jean Claude w'ikipe ya Kiyovu Sport yatunguwe n'abafana kw'isabukuru ye y'amavuko

Rutahizamu Zagabe Jean Claude w'ikipe ya Kiyovu Sport yatunguwe n'abafana kw'isabukuru ye y'amavuko

Rutahizamu Zagabe Jean Claude w'ikipe ya Kiyovu Sport yatunguwe n'abafana kw'isabukuru ye y'amavuko

Rutahizamu Zagabe Jean Claude w'ikipe ya Kiyovu Sport yatunguwe n'abafana kw'isabukuru ye y'amavuko

Rutahizamu Zagabe Jean Claude w'ikipe ya Kiyovu Sport yatunguwe n'abafana kw'isabukuru ye y'amavuko

Kugeza ubu mu mikino 3 ya shampiyona Kiyovu Sports imaze gukina, yatsinzemo 2 inganya umwe. Ifite amanota 7 mu mikino 3 ya shampiyona imaze gukina.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU