Kuri uyu wa mbere taliki ya 29 Ukwakira 2018 ku rubuga rwa Instagram Mbabazi Shadia uzwi nka ShaddyBoo yanditse ubutumwa asaba abamukurikira ko bamubaza buri kibazo cyose bifuza ku buzima bwe.

ShaddyBoo yatangaje ikintu ahora yifuza kuzakora mu buzima bwe

Mu bitekerezo bitandukanye byabajijwe ShaddyBoo harimo umwe wamubajije ikintu afite mu ndoto ze yumva yazakora mu gihe akiri ku isi, aho yahise asubiza uwo muntu ko yifuza kuzubaka ikigo kirera imfubyi.

Yagize ati: “Ndifuza kubaka ikigo kinini kirera imfubyi Imana n’ibishaka.”


Mu bindi bibazo ShaddyBoo yabajijwe harimo nk’ikintu akunda cyane, aho yasubije ko ari abana 2 ndetse ko mu bintu byamushimishije mu buzima ari ukubyara, aho yibarutse bwa mbere ku myaka ye 19 y’amavuko.

Shaddy Boo yatangaje ikintu ahora yifuza kuzakora mu buzima bwe

Twakwibutsa ko ShaddyBoo ari umwe mu banyarwandakazi bazwi ku rubuga rwa instagram bitewe n’ibikorwa bitandukanye yahakoreye aho benshi bahamya ko uyu mugore amaze kwandika amateka dore ko konte ye kuri ubu imaze kuba ’Verified’ akamenyetso gahabwa konte icungiwe neza umutekano kandi izwi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU