Mu mupira w’amaguru Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Azam Rwanda premier league2018-2019) igeze ku munsi wayo wa gatatu.

Shampiyona ya Azam Rwanda premier league irakomeza uyu munsi

kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Kirehe FC irakira na APR FC umukino ubanza wa Shampiyona kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya APR FC igiye gukina uyu mukino yagaruye myugariro Emmanuel Imanishimwe utaragaragaye ku mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ubwo APR FC yakinaga na Musanze FC.

Mu myitozo ya nyuma y’ikipe ya APR Fc itegura umukino wa Kirehe fc yayikoze ni mugoroba kuwa kabiri saa cyenda n’igice kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nyuma y’imyitozo ya nyuma, twaganiriye n’umutoza Petrović avuga uko yiteguye mukino wa Kirehe,agira  ati: “ku ruhande rwacu nka APR FC twiteguye neza uyu mukino, buri mukino kuri twe ni ingenzi nta mukino twifuza gutakaza twagize amahirwe Emmanuel yagarutse ubushize ntiyakinnye yari afite ikibazo mu itako ariko ubu ameze neza, rero kuri twe turiteguye ntakibazo”.

Dr Petrović kandi yvuze amwe mu makuru yaba azi kuri Kirehe FC, ati: “kuva twatangira shampiyona sindabona aho Kirehe ikina, ariko icyo nzi n’uko itahinduye umutoza, nyiheruka umwaka ushize dukinira ku kibuga cyabo, nabonye ari ikipe nziza reka twizere ko n’ejo abakunzi b’umupira w’amaguru bazabona umukino mwiza.”

Imikino iza gukinwa uyu munsi:

APR Fc vs Kirehe Fc Stade de Kigali Nyamirambo saa 15h30

Mukura VS vs Bugesera Stade Huye Saa 15h30

Marine fc vs As Kigali Umuganda Stadium saa 15h30

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU