Itsinda rya The Legends rigizwe na basore babiri  Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientifi na King The Winner ni abasore bamenyekanye mu ndirimbo nka Rayon sport ,Winner of love  ndetse n’izindi barashishikariza urubyiruko  kureka ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima mu ndirimbo Leave the drugs.

The Legends bashyize hanze indirimbo Leave the drugs ikagurira urubyiruko kureka ibiyobyabwenge

Aba basore bakunze gukora indirimbo zingajemo ubutumwa bugaruka cyane ku rubyiruko  badutangarijeko nyuma yo gukora indirimbo nyinshi zitanga ubutumwa  ku rubyiruko ko bakwirinda ibintu byose byababuza aheza hejo bahisemo gukoraanoneho irwanya ibiyobyabwenge  bise Leave the  Drugs  ( Mureke ibiyobyabwenge )

Dr Scientific  yagize ati  : Muri iyi minsi mu Rwanda hari icyorezo cyokamye urubyiruko aho ibyobbyabwenge nk’urumogi. Mugo, Cocaine ,inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nka siruduwiri ndetse ni bindi byinshi bikomeje kwangiza urubyruko rw’u Rwanda .

Yakomeje avuga ko ibyo biyobyabwenge bikomeje guhangayikisha igihugu ndetse n’ababyeyii ati mwibuke ko no mu mwihererro w’abayobozi bakuru wabere I gabiro umukuru w’igihugu Nyakubaha Paul Kagame yagarutse kuri icyo kibazo cy’ibiyobyabwenge ,akab ariyo mpmavu nabo nka the The Legends  bahagurukiye gushishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no gutangaza aho babibonye.

The Legends bashyize hanze indirimbo Leave the drugs ikagurira urubyiruko kureka ibiyobyabwenge

Tumubajije gahunda y’indirimbo bari baherutse kudutangariza ko bagiye gushyira hanze  yadusubije ko zose zamaze kugera hanze harimo iyi Leave the Drugs, ndetse na Rayon sport nimwe bakoranye na Jay polly gusa bakaba bakomeje kugira ikibazo cyo kubona ubufasha bwo kuzzigeza kubakunzi babo ariko bakabasaba ko bazireba kuri youtube channel yabo yitwa Rwanda E.A.T Legends

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU