Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Ukwakira  mu masaha yo ku gicamunsi nibwo umuyobozi mukuru w’inzu ifasha abahanzi ya The Mane  Bad Rama yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ashaka kubasobanurira byinshi ku masezerano yagiranye na Urban Boys yahozemo Safi.

Bad Rama yashimangiye ko nyuma yo kujya hanze kw’amafoto ari kumwe na basore babiri bagize itsinda rya Urban bari bamaze gukoran amasezerano yo kuzakora imwe mu mishinga itandukanye harimo no kuba bazabifashisha mu bitaramo byinshi barimo gutegura mu minsi iri imbere harimo ibyo bise The Mane Simbuka Tour bizagera mu ntara zose z’igihugu ndetse n’iki gitaramo cya Celebrities Xmass Party ndetse ni bindi byinshi bashobora kuzakorera mu mahanga hanze y’u Rwanda .


Bad Rama yatangaje ko aribo bateye intambwe ya mbere kuko babonaga bakeneye Urban Boys mu bikorwa byabo. Yabajijwe niba asanga gukorana na Urban Boys bitateza umwuka mubi hagati ya Safi Madiba uba muri The Mane n’abo yasize mu itsinda rya Urban Boys. Yasubije ko asanga nta mpamvu kuko aba bagabo bazaba bahuriye mu kazi rero ngo nta mpamvu y’inzika na munyangire we ahubwo we ahamya ko bazakora akazi nta nzangano zirimo.

The Mane igiye gutegura igitaramo kizahuriramo Urban boys n'ibindi byamamare bikomeye byo mu Rwanda

The Mane igiye gutegura igitaramo kizahuriramo Urban boys n'ibindi byamamare bikomeye byo mu Rwanda

Igitaramo cyiswe Celebrities Xmass Party ni kimwe mu byo ubuyobozi bwa The Mane buri gutegura muri iyi minsi. Ni igitaramo giteganyijwe tariki 25 Ukwakira 2018 aho abahanzi, abakinnyi mu mikino inyuranye n’abandi bantu b’ibyamamare bazaba bitabiriye bagahura bagasangira bakaganira bungurana ibitekerezo.

Muri iki gitaramo abantu b’ibyamamare bazifotozanya n’abafana babo ku itapi itukura bataramirwe na bamwe mu bahanzi barimo Urban Boys yamaze gusinya amasezerano ndetse n’abandi bahanzi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU