Muyombo Thomas (Tom Close) yifurijwe isabukuru nziza n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bamaranye imyaka igera kuri itanu babana, amubwira ko ari umuntu udasanzwe, ko ari we gisubizo cy’inzozi ze za mbere imana yamuhaye, kandi ko mu gihe cyose bamaranye ariwe utuma ahorana ibyishimo.

Tom Close yifurijwe isabukuru nziza n'umugore we Tricia hifashishijwe ifoto akir umwana

Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2018, nwo munsi Tom Close yizihije isabukuru y’imyaka 32 y’amavuko.  Mu magambo yuzuye imitoma Tricia yanditse yifuriza umugabo we isabukuru nziza, yavuze ko Tom ari umugabo w’igitangaza Imana yamuhaye isohoza inzozi ze za mbere, asoza avuga ko amukunda bitamenyerwa.


Kuri Instagram, Tricia akoresheje ifoto ya Tom Close akiri umwana yanditse agira ati: “Isabukuru nziza k’uwo Imana yampaye ubwo yasubizaga inzozi zanjye za mbere. Tom Close; iyakuremye mu buryo butangaje nikomeze ikumpere ubuzima bwuzuye ibyiza impande zose. Maze nanjye inyemerere ingumishe muri wowe. Ndagukunda bitamenyerwa.”

Tom Close yifurijwe isabukuru nziza n'umugore we Tricia hifashishijwe ifoto akir umwana

Muyombo Thomas na Niyonshuti Ange Tricia basezeranye ku wa 30 Ugushyingo 2013, bakaba bamaranye imyaka igera kuri itanu, ubu bafitanye abana 2, umwana w’umukobwa witwa Ineza Ella ndetse n’umuhungu witwa Ellan.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU