Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi , yagarutse mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize avuye mu Bubiligi no mu Bufaransa.

Umuhanzikazi Tonzi yavuze ko icyamujyanye k’umugabane w’i Burayi ari ugushaka abafatanyabikorwa b’umuryango yashinze ufasha abana babana n’ubumuga yise (Birashoboka Dufatanije).
Umuhanzi Tonzi avuga ko yagize ibihe bihagije byo kuruhuka no gukora indirimbo nshya mu buryo bw’amajwi n’amashusho ubwo yari mu Bubiligi.
Yagize ati :” nari nagiye muri vacance ariko hari n’indirimbo nakoreyeyo ( mu Bubiligi ), video na audio bizasohoka muri uku kwezi. Hari n’ibikorwa bya Organization nashinze ifasha abafite ubumuga nise (Birashoboka dufatanije) nari nagiye kubonana n’abantu batandukanye mbasobanurira imikorere yawo , ngira n’umwanya wo gusura Mariam dusanzwe dufatanya mu buzima bwa buri munsi bw’uyu muryango.”
” Indirimbo irimo ubutumwa bukumbuza abantu ijuru no gukiranukira Imana kugirango Yesu naza tutazasigara. Ivuga uburyo Yesu naza abera bazazamurwa, indwara ntizongere kubaho , ahubwo abakiranutsi bakaba mu munezero udashira mu bwami bw’Ijuru”.

Indirimbo Tonzi yasize akoreye i Burayi yitwa (Amatsiko), amajwi yayo yatungayijwe na Didier Touch i Bruxelles , amashusho yayo afatwa kandi atunganywa na Julien.