Pasiteri Joseph Ponda usanzwe akora akazi ko kubwiriza ubutumwa bw’ Imana muri Zimbabwe yafashwe arimo gusambana n’umukirisitu we akizwa n’amaguru yambaye umwenda w’imbere gusa.

Umu Pasiteri yafashwe arimo gusambana n’umukirisitu we ariruka

Umukozi w’Imana wo mugihugu cya Zimbabwe, Pastor Joseph Ponda yaguwe gitumo arigusambanya umwe mubakristu abereye umushumba mu itorero AFM.

Uyu mugabo usanzwe azwi nk’umukozi w’Imana ukora ibitangaza, yafashwe arimo gusambana ubwo yatungurwaga n’abagenzi bihitiraga basanga ari hejuru y’umugore w’abandi usanzwe asengera mu idini ayobora, uyu mugabo akimara gufatwa yakubiswe iz’akabwana akizwa n’abagenzi.

Umwe mu babonye iryo shyano, yagize ati: “Nabonye umu pasiteri ajyanye n’umugore, si bwo bwa mbere bari babonwe bari kumwe mu modoka, umugore yarabyaye ariko nta mugabo agira atuye i Dzivarasekwa, njyewe ntabwo nakekaga ko haba hari ikihishe inyuma yabo kugeza ubwo mboneye video. Nagize amahirwe yo kumubona neza nyuma yaho ibyo bibaye, ababaye cyane mu buryo budasanzwe.”

Umu Pasiteri yafashwe arimo gusambana n’umukirisitu we ariruka

Pasiteri Ponda wakubiswe akagirwa intere ntabwo yigeze ahakana cyangwa ngo yemere icyaha ashinjwa cy’ubusambanyi. Ati: “Mfite byinshi navuga ku byabaye, ntabwo nabivugira kuri telephone (yabazwaga amakuru kuri telefoni) ndaba mbohotse mu masaha abiri.”

Si ubwa mbere mu gihugu cya Zimbabwe havuzwe inkuru z’abapasiteri bafatiwe mu Makosa ajyanye n’ubushurashuzi cyangwa se gushaka kurya imitsi abakiristo n’ubuhanuzi bw’ibinyoma. Mu mwaka wa 2016 umupasiteri witwa Tito Wats wagurishaga amatike ku madolari 500 abwira abakiristo ko ari ayo kujya mu ijuru yarafashwe arafungwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU