Umugabo witwa Imran Ali, w’imyaka 24 wo mu gace ka Kasur muri Pakistan yahanishijwe kwicwa amanitse, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana witwa Zainab Fatima Ameen w’imyaka 6 yarangiza akanamwica.

Umugabo wafashe umwana w’imyaka 6 ku ngufu akanamwica yahanishijwe kwicwa amanitse

Imran Ali yakoze aya mahano muri Mutarama 2018, aza gufatwa arafungwa, Leta ya Pakistan iza kwanzura ko agomba kwicwa amanitse kubera uburemere bw’icyaha cyari cyamuhamye.

Imran wari umaze amezi agera ku 10 afungiye muri gereza ya Pakista yahanishijwe igihano cyo kwicwa amanitse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukwakira 2018.

Ubwo Imran yakoraga aya mahano yo gusambanya umwana muto akanamwica, byashenguye abantu benshi muri Pakistan, aho abenshi batanze ibitekerezo ko nawe agomba kwicwa.

Umurambo wa Zainab Fatima Ameen watoraguweku nkengero z’umuhanda mu Mujyi wa Kasur mu bishingwe, nyuma y’iminsi itanu yishwe.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro ukorerwa ibizamini bya DNA, bigaragaza ko yiswe na Imran Ali, anamaze kumusambanya.

Umubyeyi wa Zainab witwa Mohammed Amin Ansari, yashimiye ubutabera kubwo guhana uwamuhekuye, avuga ko n’ubwo umwana we yishwe kinyamaswa, ngo hari isomo uwamwishe asigiye abandi batekereza nkawe.

Yagize ati “ N’ubwo umukobwa wanjye ntazongera kumubona ukundi, ndumva umutima wanjye wacururutse kubera ubutabera nabonye.”

Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko nyakwigendera Zainab Fatima Ameen yishwe ubwo yari avuye ku ishuri.

Umugabo wafashe umwana w’imyaka 6 ku ngufu akanamwica yahanishijwe kwicwa amanitse
Urupfu rwa Zainab Fatima Ameen rwashenguye imitima ya benshi muri Pakistan

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU