London mu Bwongereza, umugabo wigenderaga mu muhanda yahuye n’uruva gusenya ubwo idirishya ryahanutse ku igorofa rya 27 ry’umuturirwa muremure ucumbikamo abantu, rimwikubita ku mutwe ahita ahasiga ubuzima.

Umugabo wagendaga mu muhanda yahitanywe n' idirishya ryahanutse ku igorofa rirerire

Uyu mugabo warimo akora siporo, yambukiranyije umuhanda ahura n’iri dirishya ryahanukaga rimukubita mu mutwe ahita agwa hasi, abantu banyuraga muri uyu muhanda basanga yapfuye.

Paddy Riley w’imyaka 59 wari utwaye imodoka muri uyu muhanda wamubonye bwa mbere yavuze ko yasanze uyu mugabo aryamye agira ngo yahanutse avuye mu muturirwa hejuru.

Yagize ati: “Mbere na mbere natekereje ko yahanutse avuye hejuru kuko nta dirisha nabonaga.Yari aryamye mu maraso ndetse biteye ubwoba kubireba.Abantu benshi bahise bahagera ndetse batangira gutunga intoki hejuru bagaragaza ko ari idirisha ryahanutse riturutse mu kirere riramwica.”

Idirishya ryahanutse kuri etage ya 27 ryica umuntu wari hasi

Umwe mu bakozi bo muri iyi nyubako yavuze ko yabonye uyu mugabo usanzwe ari umushoferi w’umutoza wo muri Gym yambukiranya umuhanda agiye ku iduka ryari hafi y’iyi nzu ibamo apartements,iri dirishya rimukubita mu mutwe ahita apfa.

Polisi yavuze ko uyu mugabo yahise apfa akimara kugwirirwa n’iri dirisha ndetse bari gushaka umuryango we kugira ngo ashyingurwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU