Kuwa Gatanu w’iki cyumweru dusoje muri Afrika y’Epfo, umugabo yafashwe ari gusambanya ipusi y’umugore, yambaye ubusa, niko kumuhamagarira polisi yahise imuta muri yombi.

Umugabo yafashwe ari gusambanya ipusi y'abandi

Uyu mugabo usanzwe azwiho ibyaha byo gufatwa asambanya inyamaswa, yafashwe n’uyu mugore utavuzwe amazina amereye nabi ipusi, ntiyamwiyereka ahubwo ahita ahamagara polisi zimusanga akiri mu gikorwa cyo kuyisambanya.


Uyu mugabo wari usanzwe hari ibindi birego yashinjwagamo byo gusambanya imbwa n’amapusi y’abandi kuko yigeze gufatwa ari gusambanya imbwa ariko ntibivugwe cyane, yakoze amahano ajya gusambanya ipusi y’uyu mugore.

Umugabo yafashwe ari gusambanya ipusi y'abandi

Uyu mugore yumvise iyi pusi iri kuvuza induru niko kwerekeza aho urusaku rwayo rwaturukaga,arebye abona n’umugabo ari kuyisambanya nawe ahita ahamagara abapolisi.

Polisi yo mu gace ka Verulam gaherereye Durban, muri afrika y’Epfo bahise berekeza mu rugo rw’uyu mugore basanga uyu mugabo ari kwambara ipantaro yuzuyeho ubwoya bw’iyi njangwe yasambanyaga.

Umugabo yafashwe ari gusambanya ipusi y'abandi

Umugabo yafashwe ari gusambanya ipusi y'abandi

Polisi yavuze ko yahamagawe n’uyu mugore kuwa Gatanu w’iki Cyumweru nyuma ya saa sita basanga koko uyu mugabo amaze kurangiza aya mahano.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU