Bruce Alexander ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika watawe muri yombi akiva mu ndege yajyanywe mu rukiko azira gukora ku mabere y’umugore bari bahuriye muri iyo ndege.

Umugabo yajyanwe mu rukiko azira gukora ku mabere y’umugore bahuriye mu ndege

Uyu mugabo witwa Bruce Michael Alexander yakoze aya mahano ku cyumweru ubwo yari ahuriye n’uyu mugore mu ndege ya Kompanyi ya Southwest Airlines yavaga Houston. Urukiko ruvuga ko Bruce yunamye agakora incuro ebyiri ku mabere y’umugore wari umwicaye imbere ubwo yari asinziriye.

Bruce ukurikiranweho gukora ku mabere y’uriya mugore utatangajwe amazina ngo yabikoze yitwaje amagambo ya Perezida Donald Trump yo muri 2005, aho yavuze ko ”Byemewe gufata abagore ku myanya yabo y’ibanga.” (“You can do anything. … Grab them by the p—y. You can do anything,” Trump said.)

Nyir’ugukorwa ku mabere yabwiye abayobozi ko uyu mugabo akibikora bwa mbere yaketse ko ari impanuka, bikarangira abyongeye.

Umugabo yajyanwe mu rukiko azira gukora ku mabere y’umugore bahuriye mu ndege

Ngo byarangiye uyu mugore abwiye undi mugenzi wari umuri iruhande impamvu uyu mugabo ari kumukorera ku mabere, birangiye agurana ikicaro n’uwo mugenzi wundi. wari umwicaye iruhande.

Bruce Alexander ufite ibiganza ngo bisa neza neza nk’ibyumunyabyaha (ibiganza binini, biriho ubwoya bwinshi kandi bifite inzara zanduye) yatawe muri yombi indege yarimo ikimara kugwa, akurikiranweho icyaha cyo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU