Umugore witwa Sandra Manuela Da Costa Macedo w’imyaka 27, ukomoka muri Portugal, yababaje benshi kubera amashusho yagiye hanze ari guhanuka mu kirere avuye kuri etaje hejuru ubwo yarimo kugerageza kwifotora Selfie.

Umugore yitabye Imana ahanutse kuri etaje ari kugerageza kwifotora Selfie

Uyu Sandra wari ugiye kuba muri Panama nka mwarimu,yababaje benshi cyane nyuma yo kumenyekana ku isi yose bitewe n’amashusho yafashwe ari mu kirere ahanutse kuri etaje ndende.

Ubwo yari muri etaje ya 27,Sandra yashatse kwifata selfie nziza niko kunyerera ahanuka ku ibaraza yari ahagazeho,amanuka nk’ibuye yitura hasi, ahita apfa.

Umugore yitabye Imana ahanutse kuri etaje ari kugerageza kwifotora Selfie

Uyu mugore yafashwe amashusho n’abantu bari mu yindi nzu ubwo yahanukaga kuri iyi nyubako ndende yo muri panama,bahita bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Sandra yari umubyeyi w’abana 2,yari mu nyubako yitwa Luxor Tower ikunzwe cyane ndetse iherereye ahitwa El Cangrejo muri Panama.

Abubatsi bari hafi bavuze ko ubwo uyu mugore yahagararaga kuri iri baraza ku munsi w’ejo mbere y’uko ahanuka,bamubujije ariko ntabumve.

Muri aya mashusho yashyizwe hanze humvikanye abantu bari gusakuza bati “Ni umusazi,araguye,murebe.”

Umugore yitabye Imana ahanutse kuri etaje ari kugerageza kwifotora Selfie

Sandra wapfuye ku munsi w’ejo saa yine z’amanywa muri Panama,yiyongereye ku bandi bantu 259 bivugwa ko bapfuye hagati y’Ukwakira 2011 kugeza mu Ugushyingo 2017.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU