Manzi Patrick ukoresha amazina y’ ubuhanzi Generous 44 muri muzika, kuri ubu ari mu maboko ya Polisi azira gufanwa no kunywa ibiyobyabwenge.

Umuhanzi Generous 44 ashobora kujya kugororanwa na Gisa muri Gereza

Umuhanzi Generous 44 ari mu bahanzi Nyarwanda bari kuzamuka neza mu njyana ya Hip hop mu Rwanda. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoze nka Sober, Ntabirenze, Simukadi na Kukagali.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo uyu muhanzi Manzi Patrick uzwi nka Generous 44 yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano azira gufatanwa urumogi, ndetse no kurunywa.

Umuhanzi Generous 44 ashobora kujya kugororanwa na Gisa muri Gereza
Umuhanzi Generous 44 akunwze kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Amakuru dukesha inzego z’umutekano avugako uyu muhanzi yafatanywe n’abagenzi be bari kunywa ibiyobyabwenge mu masaha ya n’injo bajyanwa gucumbikirwa muri Polisi kuri Station ya Gikondo, kugirango ubugenza cyaha bukomeze gukora akazi kabwo.

Ingeso yo kunywa ibiyobyabwenge ikomeje ku garagara mu rubyiruko rw’abahanzi, mu gihe reta y’uRwanda yahagurukiye guca no guhashya inzoga z’itemewe n’ibiyobyabwenge mu Rubyiruko.

Umuhanzi Generous 44 ashobora kujya kugororanwa na Gisa muri Gereza
Generous agayirwa gukangurira urubyiruko kunywa inzoga mu mashusho y’indirimbo ze

Umuhanzi Generous 44 wafashwe anywa ibiyobyabwenge, aje akurikirana na bagenzi be bafashwe banywa ibiyobyabwenge nka Gisa cy’inganzo ucumbikiwe muri Gereza ya Kigali i Mageragere, Fireman uheretse kujyanwa mu kigo ngororamuco cyi Wawa, ndetse na P fla uheruka kurekurwa avuye muri Gereza ya Mageragere.

Umuhanzi Generous 44 ashobora kujya kugororanwa na Gisa muri Gereza

Umuhanzi Generous 44 agomba gushyikirizwa inzego z’ubushinjacyaha mu gihe kitarenze iminsi 15 nkuko amatege y’uRwanda abiteganya.

INDI NKURU WASOMA:

Gisa cy’inganzo iyo amaze kunywa mugo asinzira ahagaze, akanacira inkonda(AMAFOTO+VIDEO)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU