Umunyamideli Hamisa Mobetto ahamyako ko ubwo yari kumwe na Diamond banabyaranye umwana w’umukobwa, yahoraga amutera umwaku, ngo ntakazi gakomeye yari kubona bari kumwe.

Umunyamideli Hamisa Mobetto ahamyako Diamond yamuteraga umwaku

Hamisa Mobetto ahamya ko mu gihe cyose yamaranye na Diamond byari imyaku gusa , ariko ngo kugeza magingo aya arashima Imana kuba abadacana uwaka kandi afite ubuzima bwiza , akanabona akazi gatandukanye hanze ya Tanzania ugereranije n’igihe yumvikanaga ari kumwe na Diamond mu rukundo.


Hamisa ubu ari kubarizwa muri Amerika i Texas mu rwego rwo kugaragaza Club ,aganira n’itangazamakuru rya Tanzaniya yabahamirije ko impamvu nta kazi yabonaga cyera hose ngo wari umwaku yaterwaga na Diamond.

Umunyamideli Hamisa Mobetto ahamyako Diamond yamuteraga umwaku

Hamisa ati: “Urabona ubu njye ndikubona akazi kenshi kandi keza,ibintu bituma nishima nkatangara cyane,aya mahirwe ntabwo nayabonaga mbere ndikumwe na Diamond mu rukundo,mbega wagirango nari ndoze n’imyaku myinshi ,ariko ubu nyuma yo kumureka burundu amahirwe niyo gusa,mbese imyako ntayo ngifite.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU