Umunyarwandakazi w’ umunyamideri Mimi Mirage ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga aho azwi nka Queem Mii abarizwa mu guhgu cy’ububligi aho akora imirimo ye itandukanye yo kwerekana imideli ndetse n’ubucuruzi butandukanye, kuri ubu uyu mukobwa yaba afite gahunda yo gukomeza gukorana n’ibyamamare bikomeye nka Beyonce na bandi bagore.

Umunyamideri Mimi Mirage akomeje kwagura ibikorwa bye ahura n'ibyamamare bikomeye kw'isi

Mu minsi shize nibwo hano mu Rwanda hacicikanye inkuru kuri za Youtube ko uyu mukobwa yaba agiye kuza mu Rwanda aho azaba aje kureba aho ibikorwa birimo amaduka acuruza Imyambaro itandukanye y’abagore ndetse  ngo mu bindi bizamuzana nawe nukwimeneyakanisha nk’abandi bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga nka ba Shaddy Boo ,Kate Bashabe n’abandi benshi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi bikaba muri iyi minsi biri no kubinjiriza agatubutse  cyane kubera ibigo bikomeye bisigaye bibitabaza ngo babifashe kwamamaza ibikorwa byabo.

Mu kiganiro kigufi twagiranye n’umwe mubagize itsinda riri kumufasha yadutangarije yuko uyu munyamideli akaba n’umushabitsi azaza mu Rwanda aho afite gahunda yo kuzaba aje kureba ibikorwa bye birimo amaduka acuruza imyenda akab ari mu nyubako ya Chic hano mu mugi wa Kigali.

Mu yadutangarije nuko nyuma yo kuva mu Rwanda uyu mukobwa afite izindi gahundi  zirimo gushaka uko yakora umushinga wo kujya afasha abatishoboye ndetse anafite gahunda yo kujya ku mugabane w’Amerika gushaka uburyo yakorana n’abahanzi bakomeye ndetse n’amazu akomeye akora ibijyanye n’imideri

Asoza yashimiye abanyarwanda uburyo badahwema kugana ibikorwa bya Mimi Mirage aho muri Chic kandi anabizeza ko mu minsi benshi bamubona mu bikorwa by’abanyamideli bigiye bitandukanye.

Tubibutse ko umunyamideri Mimi Mirage wiyita Queen Mii ari umwe mu bakobwa  bakomeje kuzamuka vuba cyane ku mbuga nkoranyambaga za Instagram ,snapchat ni zindi nyinshi akaba akora akazi k’imideri ndetse n’ubucuruzi aho uwashaka kwambara neza yareba umwmabaro yifuza mw’iduka rye riri muri chic hano mu mugi wa Kigali ,akunzwe na benshi kubera imiterere y’umubiri we ukurura abatari bakeya ku mbuga nkoranyambaga

Umunyamideri Mimi Mirage akomeje kwagura ibikorwa bye ahura n'ibyamamare bikomeye kw'isi

Umunyamideri Mimi Mirage akomeje kwagura ibikorwa bye ahura n'ibyamamare bikomeye kw'isi

Umunyamideri Mimi Mirage akomeje kwagura ibikorwa bye ahura n'ibyamamare bikomeye kw'isi

Umunyamideri Mimi Mirage akomeje kwagura ibikorwa bye ahura n'ibyamamare bikomeye kw'isi

Umunyamideri Mimi Mirage akomeje kwagura ibikorwa bye ahura n'ibyamamare bikomeye kw'isi

Umunyamideri Mimi Mirage akomeje kwagura ibikorwa bye ahura n'ibyamamare bikomeye kw'isi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU