Umukinnyi Irankunda Issiak bakunze kwita Bebeto ubarizwa mu gihugu cya Thailand mu ishuri ryo koga rya Tanyapura Sports Resort yegukanye umudari wa Feza.

Umunyarwanda Bebeto ubu niwe uyoboye muri Zone 3 Africa mu koga

Umukinnyi Irankunda Issiak ukomoka mu Karere ka Rubavu, ubu ari kubarizwa mu ishuri ryo koga mu gihugu cya Thailand mu shuri ya Tanyapura Sports Resort aha maze imwaka umwe n’igice.

Irankunda Issiak  wegukanye imidali ibiri ya feza mu isiganwa ryo koga mu gihugu cya Thailand yavuye mu Rwanda aturutse mu ikipe ya Vision Jeunesse nouvelle yo mu Karere ka Rubavu.

Umunyarwanda Bebeto ubu niwe uyoboye muri Zone 3 Africa mu koga

Ndoli Jimmy, umutoza w’ikipe y’igihugu yo koga yavuze ko Umukinnyi Irankunda Issiak yegukanye imidali ibiri. Yegukanye umudali w’ifeza (Bronze) uhabwa umukinnyi wabaye uwa gatatu, mu gusiganwa metero 100 za “Bunyugunyugu” (Papillo/Butterfly) akoresha amasegonda 58.24. Byatumye ava ku mwanya wa 14 ajya ku wa 10 mu rwego rw’ Afurika. Yari asanzwe ari uwa mbere muri “Africa Zone 3” u Rwanda rubarirwamo.

Umunyarwanda Bebeto ubu niwe uyoboye muri Zone 3 Africa mu koga

Yegukanye undi mudali wa feza mu gusiganwa metero 50 akoresha amasegonda 26.28 mu koga bizwi nka Bunyugunyugu, bimuvana ku mwanya wa 15 muri Afurika ajya ku wa 9. Byatumye aguma ku isonga mu Rwanda no muri Zone 3 ya Afurika.

Umunyarwanda Bebeto ubu niwe uyoboye muri Zone 3 Africa mu koga

Irankunda Issiak avuga ko afite intego yo kuzitabira isiganwa rya Tokyo adakoresheje ubutumire ahubwo abikesha amasegonda abimwemerera.

Irankunda Issiak yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2017 yakina umukino wo koga awufatanyije n’umukino wa Triathlon, ukubiyemo imikno itatu, Koga, Gusiganwa ku maguru no gusiganwa ku igare.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU