Umuraperi w’Umunya-Uganda Ernest Nsimbi uzwi GNL Zamba  yamenyekanye cyane mu myaka yashize mu ndirimbo nka Kikankane, woloolo ndetse na ‘Kaleke Kasome yakoranye n’umuhanzi kazi jody wo mu Rwanda mu byishimo byinshi nyuma yo kurushinga.

Umuraperi GNL Zamba mu byishimo byinshi nyuma yo kurushinga n'umukunzi we Miriam

Kuri ubu uyu mugabo ari mu buryohe n’ibyishimo byinshi nyuma yo kurushinga n’umukunzi  Mariam Tamar.

uyu muraperi we n’umukunzi we Mariam Tamar bamenyanye ubwo bakoranaga indirimbo kuva  icyo gihe abo bombi bahise bajya mu rukundo rwaje kuvamo ko uyu mugabo asanga umukunzi we muri leta zunze ubumwe z’Amerika aho yahise yinjira mu mwuga wo gukina sinema .

Nkuko tubikesha bimwe mu binyamakuru byo muri uganda mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 16 ukwakira 2018 nibo abo bombi  bakoze ubukwe  aho baba muri Amerika .

Mariam Tamar yanditse kuri instagram agira ati “ Urukundo rwanjye, ni wowe mugabo wanjye. Urugendo rurakomeje kandi nshimishijwe no kuba uhora iruhande rwanjye.”

Irebere uko umuhango w’ubukwe bwabo bwagenze mu mafoto 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU