Nyuma yo gutakaza umukino wa mbere wa shampiyona ya 2018-2019 umutoza wa Etincelles fc Nduhirabandi Abdoul  yatangaje ko agiye gushyira ingufu mu busatirizi.

Umutoza wa Etincelles fc ngo ntagitutu atewe n'umutoza yasimbiye

Nyuma y’uyu mukino wahuje Rayon sports na Etincelles fc umutoza Nduhirabandi wahawe iyi kipe habura iminsi 4 gusa ngo shampiyona itangire avuga ko akurikije igihe amaranye n’abakinnyi babo bitanga ikizere.

yagize ati “Rayon Sports yaturushije amahirwe kuko natwe twabonye uburyo bwinshi twashoboraga kuba twabyajijemo ibitego ariko biranga.”

Uyu mutoza avuga ko ikintu bagiye gushyiramo ingufu ari ubusatirizi kuko bakina umukino mwiza ariko byagera kuri wa mupira wa nyuma uvamo igitego ntibikunde. Ati: “Tugiye kwibanda ku busazitizi kugira ngo turebe niba twajya tubona uburyo tukabubyaza umusaruro.”

Umwaka wa shampiyona uheruka wa 2017-2018, Etincelles FC yasoje ku mwanya wa 4 ndetse umutoza Ruremesha ubu wagiye muri Musanze FC atorwa nk’umutoza w’umwaka. Kuri Nduhirabandi asanga ibi bitatuma ajya ku gitutu.

Ati: “Ibi ntibyatuma njya ku gitutu kuko n’umutoza nasimbuye yabonye uwo mwanya ku mwaka wa kabiri kandi ikipe yarahindutse, ubu rero tugiye kubaka kandi byose birashoboka.”

Umukino w’umunsi wa kabiri, Etincelles FC izasura Bugesera FC i Nyamata.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU