Umutoza wa Manchester United Jose Mourinho warangije gutakarizwa icyizere n’ubuyobozi bukuru bw’ikipe ndetse biravugwa ko umwanzuro wo kumwirukana wafashwe mu gihe cyose azaba adatsinze mu mukino utaha wa Newcastle United.

Umutoza wa Manchester United Jose Mourinho ari mu marembera

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko benshi mu bayobozi ba Manchester United bamaze gukura amaboko kuri uyu munya Portugal ndetse biravugwa ko icyumweru gitaha kitaramusiga muri iyi kipe y’igihangange.

Manchester United yaherukaga gutangira nabi shampiyona mu mwaka wa 1989 none Mourinho yabigaruye aho benshi mu bafana basabye ko yirukanwa kubera umwuka mubi yateye mu ikipe.

Abayobozi bategereje kureba niba Mourinho azikura imbere ya Newcastle ku wa Gatandatu, aho bazahita bamwirukana bamusimbuze Zidane bivugwa ko ari kwiga icyongereza kugira ngo aze afate aka kazi.

Jose Mourinho azahabwa akayabo ka miliyozi zisaga 30 z’amayero naramuka yirukanwe na Manchester United cyane ko agifitanye amasezerano n’iyi kipe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU