Itsinda rya Urban Boyz rigizwe na Nizzo Kabossi na Humble Jizzo bamaze gusinyana amasezerano na Label ya The Mane isanzwe ibamo Mukeba wabo Safi Madiba bahoze baririmbana mu itsinda rimwe.

Amakuru y’isinya ry’aba basore yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Ukwakira 2018, aho ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto abagaragaza bari kumwe n’umukuru wa The Mane ‘Badrama’ ndetse bafite n’impapuro z’amasezerano bari bamaze kugirana.

Urban Boyz basinye muri The Mane
Urban Boyz basinye muri The Mane

Kugeza magingo ntiharamenyekana ku bijyanye n’amasezerano impande zombi zasinyanye, gusa ubu bidasubirwaho aba basore babiri basanze Safi, Marina na Queen Cha muri The Mane.

Icyo benshi bakomeje kwibaza n’ubufatanye bwa Safi na Urban Boyz, kuko haribazwa niba bazajya bahurira mu bitaramo bose nk’abahanzi bo muri The Mane, cg se niba Label yabo bavugaga yarabananiye bakaba bahisemo kwerekeza muri The Mane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU