Nkuko tubizi muri muzika kugirango igihangano kibe cyiza haba harimo n’ubuhanga bwuwakoze iyo ndirimbo (producer) kuri ubu tukaba twabateguriye urutonde  rw’ aba producer bahagaze neza, bagaragaje ubuhanga ndetse no gukora cyane mu mwaka wa 2018.

Urutonde rw' aba producer bahagaze neza muri muzika nyarwanda

Madebeat

Uyu ni umusore ukiri muto muri muzika cyane ko nta mwaka aramara amenyekanye ariko ibikorwa bye biruta cyane izina afite, uyu ni umusore utunganyiriza muzika mu nzu ya muzika ya Monster Record, aha akaba yaragiye akora indirimbo zakunzwe zirimo ‘Thank You’ ya Tom Close na The Ben, Got it ya Safi Madiba na Meddy, n’izindi yakoze zigakundwa.

Urutonde rw' aba producer bahagaze neza muri muzika nyarwanda

Uyu ni umugabo wamenyekanye cyane mu gukorera indirimbo abahanzi babarizwa mu nzu itunganya muzika ya New Level, uyu by’umwihariko azwi nkuzi neza kubyaza umusaruro impano y’umusore Yvan Buravan, ariko nanone akaba umwe mu bazi gukora neza umuziki cyane ko hari benshi mu bahanzi yagiye akorera uwa hafi wakwibuka akaba Uncle Austin na Meddy mu ndirimbo yabo nshya ‘Everything’ n’izindi nyinshi yagiye akora zigakundwa harimo niyo yakoreye Yverry yise ‘Nkuko njya mbirota’.

Evydecks

Evydecks ubarizwa munzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment n’umwe muba Producer bagaragaje imbaraga nyinshi mu mwaka wa 2017 aho yagiye akora indirimbo zitandukanye zirimo iza Eesam, Niyorick, Ama G The Black, Mr Kagame ndetse n’abandi benshi batandukanye.

Producer Evydecks

Trackslayer

Uyu ni umusore ni umwe mu aba producer bahagaze neza, akorera indirimbo muri studio ya Touch Entertainment , uyu azwiho gukora cyane indirimbo za benshi mu baraperi ba hano mu Rwanda barimo Bull Dogg, Jay Polly, Fireman, nabandi benshi. Muri 2017 uyu musore akaba yaragiye akora n’izindi njyana nkaho arinawe wakoze indirimbo ‘Gutyo’ ya Aime Bluestone na Uncle Austin.

Producer Trackslayer

Junior Multisystem

Iri ni izina rizwi mu matwi ya bensi mu bakurikiranira hafi umuziki mu Rwanda cyane ko ari umwe mu bakoze cyane akaba anamaze imyaka myinshi muri muzika nyarwanda, uyu muri 2017 ni umwe mu bakoze cyane mu ba producers ba hano mu Rwanda, hari indirimbo nyinshi yagiye akoraho zikayobora muzika nyarwanda harimo niyo yakoreye Jay Polly arikumwe nabandi bahanzi benshi akayitwa ‘Too Much’ usibye iyi ariko ninawe wakoze I’m Back ya Jay C na Bruce Melody iyi ikaba imwe mu ndirimbo zigezweho mu Rwanda.

Urutonde rw' aba producer bahagaze neza muri muzika nyarwanda

Pastor P

Muri ibi bihe biragoye kuvuga umuntu yakubaza uwamukoreraa neza umuziki mu Rwanda ngo nujya gutanga urutonde habureho Pastor P, uyu 2017 ni umusore wakoze nyinshi mu ndirimbo zagiye zikundwa urugero ni ‘Ijuru rito indirimbo yakoreye Christopher, Just a Dance ya Yvan Buravan  zikaba zimwe mu ndirimbo zakunzwe mu mwaka wa 2017, izi kimwe n’izindi yagiye akora zigakundwa  cyane ziri mu zatumye uyu mugabo arangiza umwaka wa 2017 ahagaze bwuma muri muzika nyarwanda.

Urutonde rw' aba producer bahagaze neza muri muzika nyarwanda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU