Amakuru ataremezwa neza arimo gucicikana mu gihugu cya Tanzaniya ni uko umukinnyi w’icyamamare mu gukina filimi muri Tanzaniya, Wema Sepetu n’umukunzi we mushya batawe muri yombi muri weekend ishize bashinjwa gukorera uburiganya umugabo utatangajwe amazina.

Wema Sepetu n'umukunzi we batawe muri yombi na polisi bashijwa ubwambuzi

Amakuru afitwe n’igipolisi n’umuryango wa Wema Sepetu biravugwa ko ari bo bakomeje kwibikaho amakuru arambuye kuri iki gikorwa cy’uburiganya bwo gutwara amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko.

Nk’uko ugblizz ibitangaza, umuryango w’uyu mukobwa Wema uvuga ko kuri iki gihe utazavuganira Wema n’ubwo yatawe muri yombi bamukuye mu rugo iwabo kwa nyina, ngo kubera ko banyuze muri byinshi bitari byiza mu gihe cyashize bitewe nawe.

Wema Sepetu yasubije abashaka kumwinjirira mu buzima kubera amafoto yashyize hanze

Uyu musore ushinjwa ubujura ni umwe Wema Sepetu aherutse kugaragaza ko ari we bateganya kubana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU