Wema Sepetu yasubije abashaka kumwinjirira mu buzima kubera amafoto yashyize hanze, bamushinja kugaragaza nabi umukunzi we ku mbuga nkoranya mbaga bavuga ko yamugaragaje mu bikorwa biteye isoni.

Wema Sepetu yasubije abashaka kumwinjirira mu buzima kubera amafoto yashyize hanze

Amagambo asa nanenga Wema Sepetu yatangiye gututumba nyuma y’uko uyu mukobwa agaragaje amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n’umusore mu gitanda bari gusomana akandikaho avuga ko ariwe mugabo we w’Ejo hazaza.

Ibi ntibyavuzweho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abakunzi b’uyu mukobwa bo muri Tanzania, dore ko batangiye kumunenga bavuga ko bitari bikwiye kwerekana bwambere uzakubera umugabo bitwaye nk’uko bari bameze mu gitanda.

Aha bakomozaga ku ijambo ryo guteza umukunzi we abantu bitewe n’uko yamugaragaje aho gushyiraho amafoto ye atandukanye ngo byibuze abanze kugira icyo yumvisha abakunzi be batandukanye.

Nyina wa Wema Sepetu yakuriye inzira ku murima ku bibwira ko hari icyaba hagati y’umukobwa we na Diamond Platnumz

Wema Sepetu aganira na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Tanzania, yavuze ko ibyo bavuga ari ishyari ndetse no kutishimira ko umuntu yerekana inshuti ye y’inkora mutima, anongeraho ko ari uburenganzira bwe kwerekana umukunzi we uko abishaka kuko amukunda.

Yagize Ati: “Njyewe mfite uburenganzira bwo gukora icyo nshaka mu buzima bwanjye, natangajwe cyane n’abashaka kunyinjirira mu buzima, basigaye bavuga byinshi kuri njye n’umukunzi wanjye, bazambuza kumukunda se ko namaze kumukunda?”

Wema Sepetu yasubije abashaka kumwinjirira mu buzima kubera amafoto yashyize hanze

Wema Sepetu yagaragaje ko ibyo abashaka kumwinjirira mu buzima bavuga batazi ibyaribyo kuko atibeshye ngo akore ibyo atatekerejeho, dore ko avuga ko ntanumwe ugomba kumwigisha uko bakunda kuko arabizi cyane bihagije.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU