Yannick Mukunzi ukinira Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze ku rukundo ruvugwa hagati ye na Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane, anasubiza bimwe mu bibazo byari biteye amatsiko benshi mu bamukurikiranira hafi.

Yannick Mukunzi yavuze ku rukundo ruvugwa hagati ye na Miss Iradukunda Liliane

Yannick Mukunzi usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe ya Sandviken ikina mu cyiciro cya gatatu muri Suède, igisigaye akaba ari uko iyi kipe yaganira na Rayon Sports, ibiganiro byagenda neza ku mpande zombi akazayerekezamo muri Mutarama 2019.

ku rukundo rwakunze kuvugwa hagati ye na Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane, mu kiganiro Samedi Detente gica kuri RBA cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukwakira, Yannick Mukunzi ukundwa n’abakobwa batari bake hano mu Rwanda ndetse hakaba hari n’abigeze kumurwarira indege, yavuze ko rwose nta rukundo yigeze agirana na Miss Iradukunda Liliane.

Yannick yavuze ko babonanye bwa mbere ubwo bose bari batumiwe kuri Radio atanazi ko ahahurira na we.

Yannick Mukunzi yavuze ku rukundo ruvugwa hagati ye na Miss Iradukunda Liliane
Yannick Mukunzi yavuze ko nta rukundo yigeze agirana na Miss Iradukunda Liliane

Yavuze ko abatangaje ko bashobora kuba bakundana babeshye, ndetse ko byamubabaje cyane kuko afite umukunzi. Yannick afite umwana w’umukobwa ufite imyaka 2 uretse ko atabana na nyina w’umwana we, gusa ariko barateganya kubana kuko yifuza ko bazajya gusezerana imbere y’amategeko.

Yannick Mukunzi n’ubwo akina umupira w’amaguru, akunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro nk’imideli ndetse no kwamamariza ibigo bitandukanye, abantu benshi bibazaga ku hazaza he mu gihe azaba amaze guhagarika gukina umupira w’amaguru, we akaba yasubije ko umunsi yabiretse azaba umushabitsi agacuruza, akaba yifuza ko yazajya acuruza imodoka.


Nkuko mu buzima bwari wese bigenda, umuntu agira uwo afataho urugero, Yannick we avuga ko uwamukundishije umupira w’amaguru ari umunya-Brazil Ronaldo de Assis Moreira wamamaye cyane nka Ronaldinho Gaucho wabiciye bigacika muri ruhago. Uyu yakiniye amakipe atandukanye y’iwabo muri Brazil , akinira Paris Saint Germain yo mu bufaransa , akinira FC Barcelona yo muri Esapagne na AC Milan yo mu butariyani ndetse yanatwaye ibihembo bitandukanye bya FIFA harimo na Ballon d’Or mu 2005.

Ku bijyanye n’abakinnyi afana i Burayi ku isonga haraza Paul Pogba ukinira Manchester United itozwa na José Mário dos Santos Mourinho Félix (José Mourinho), amukundira ko ari umunyadukoryo ahantu hose ari.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU