Abayizera Grace, ni umuhanzikazi ukora injyana ya Hiphop. Uyu mukobwa azwi cyane mu mvugo zitandukanye zo kwivuga ibingwi ndetse akanatangariza itangazamakuru byinshi bitandukanye byo ngo agiye gukora ndetse akanashyiraho igihe ntarengwa bizarangirira ariko ntibigerweho bityo bigafatwa nk’ ibinyoma.

Young Grace ashobora kuba ari gushyira iherezo ku ibinyoma by’inkundo ze za balinga

Uyu muhanzikazi mu myaka ishize yagiye avuga ko agiye gushinga televiziyo yamwitiriwe ndetse avuga ko umwaka wa 2017 utazashira idasakaje amashusho ariko abari babihanze amaso yaheze mu kirere kugeza n’ubu.

Si ibyo gusa kuko yagiye avuga ko yiga muri kaminuza imwe mu zo mu Rwanda ndetse ngo ari hafi gusoza amashuri ye nyuma yo kumurika igitabo cya balinga, ariko nyuma byaje kugaragara ko yabeshyaga bihishuwe n’iryo shuri yiyitiriraga ko yigamo ndetse biza no kuba birebire.

Uyu mukobwa yigeze gutangaza ko atagishaka gukundana n’abahugu birabura ndetse aza gutangaza ko ari mu rukundo n’umuzungu w’imyaka 30.

Uyu mukobwa yaje kuvuga ko umwaka wa 2020 utazasiga atarongowe, nyuma abajijwe aho iby’urukundo rwabo rugeze arya indimi ndetse avuga ko ikimuraje ishinga ari umuziki we maze abari biteze ubukwe bwabo basanga bumeze nka y’amabati.

Tugarutse kuby’urukundo rwe rwagiye rumuvugwaho arinaho dushaka gushingira tuvuga ko iri ryaba ari iherezo ku binyoma bya Young Grace mu bitangazamakuru,akimara kuvuga ibyo byose ntibibe nk’uko yabitangazaga, kuri ubu abenshi bamaze kwizera ko uyu mukobwa agiye kurongorwa noneho.

Abenshi bashingira ko ubu ari mu rukundo rugaragarira buri wese aho acuditse n’umusore witwa Hubert Rwabuhihi ukina umupira w’amaguru mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri muri shampionat y’u Rwanda yitwa Heroes.

Hubert akaba anaherutse kwambika impeta ibanziriza iy’ubukwe ku buryo ngo mu mwaka wa 2019 bashobora gusezerana kubana akaramata bakabana nk’umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Young Grace yambitswe iyi mpeta ubwo yatungurwaga ku mugoroba wo ku wa 19 Nzeri 2018 mu birori yizihirijemo isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko.Mu Nyakabanda niho ibyo birori byabereye maze Hubert asaba uyu mukunzi we kuzamubera umugore.

Hamwe n’ibyo bimenyetso rero, nibyo bishingirwaho havugwa ko byaba ari iherezo ku ibinyoma bya Young Grace yagiye akwirakwiza bishingiye ku nkundo ze za baringa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU