Muri Zimbabwe, impanuka ya bisi yatewe n’ikigega cya gaz cyayishwanyukiyemo  abagenzi yahitanye abagenzi basaga 42 abandi barakomereka, nk’uko byatangajwe na polisi ya Zimbabwe yanashyize ahagaragara amafoto y’iyo bisi yahiye igakongoka.

Abagenzi barenga 42 bahiriye muri Bisi barapfa abandi barakomereka

Iyi mpanuka yabereye ahitwa mu Karere ka Gwanda, mu birometero nka 550 mu majyepfo ya Harare, umurwa mukuru wa Zimbabwe mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane, itariki 15 Ugushyingo.


Umuvugizi wa Polisi ya Zimbabwe yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP ati “Kugeza ubu tuzi ko abarenga 42 bapfuye abandi barakomereka.”

Nyuma y’iyo mpanuka, itangazamakuru rya leta rivuga ko ikigega cya gaz yaturikije iyi bisi cyari icy’umwe mu bagenzi bari bayirimo.

Abagenzi barenga 42 bahiriye muri Bisi barapfa abandi barakomereka

Usibye abavugwa babaruwe bapfuye, abandi benshi nabo bakomerekejwe bikomeye n’ubushye.

Uyu muvugizi w’igipolisi akaba yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, ko byibuze abantu 20 ari bo bahiye, harimo abahiye bikabije.

Abagenzi barenga 42 bahiriye muri Bisi barapfa abandi barakomereka

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU